Gisagara: polisi yafatanye umucuruzi amasashe 4,400

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata yafashe umuturage witwa Ntukabumwe Gerard ufite imyaka 38 y’amavuko. Bamufatanye amasashe 4,400 yacuruzaga ndetse akanayaranguza aho yakoreraga mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza mu kagari ka Higiro mu mudugudu wa Akabakene.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko umwe mubaturage yatanze amakuru avuga ko uwo mucuruzi mu byo acuruza harimo amasashe ndetse akaba ayapfunyikiramo abaturage andi akayaranguza mu bandi bacuruzi.

Yagize ati “Umuturage akimara kuduha ayo amakuru hateguwe igikorwa cyo kujya kugenzura niba ayacuruza. Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tanu nibwo abapolisi bageze iwe basanga koko arayafite muri butike ye.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko Ntukabumwe Gerard akimara gufatanwa ayo masashe yemeye ko  ari aye ayamaranye igihe kinini akaba yarayakuraga mu gihugu cy’u Burundi, abarundi bakayamuzanira mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amjyepfo yashimiye ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya ibyaha ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye.

Ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ariya masashe uburyo yangiza ubutaka ntibwere ndetse wanayatwika agahumanya ikirere. Abaturage ubu nibo batanga amakuru y’aho babonye ariya masashe, kandi duhora tubakangurira kwirinda kwemera ko hagira umucuruzi uyabapfunyikiramo ibicuruzwa baguze.”

Yibukije abaturage ko amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese wijandika mu bikorwa by’amasashe n’ibindi bintu bikoze muri pulasitiki. Ntukabumwe Gerard akimara gufatwa yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyanza kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

@igicumbinews.co.rw