Gisagara: Polisi yataye muri yombi abakoraga inzoga itemewe yitwa Nyirantare
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare,Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bazindukiye mu gikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikunze kugaragara muri aka Karere. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mamba, Umurenge wa Gikonko no mu Murenge wa Mukindo, aha hombi hafatiwe litiro 840 z’inzoga yitwa Nyirantare.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yafatanije n’izindi nzego bakora igikorwa cyo gufata abakora ndetse bakanacuruza ziriya nzoga.
Yagize ati “Abaturage baba bazi abantu bakora ziriya nzoga bakaduha amakuru, mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Ramba mu ngo 5 z’abaturage twahafatiye litiro 430 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi ku izina rya Nyirantare. Mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Nyabisagara abaturage 3 twabafatanye litiro 180 nazo za Nyirantare naho mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyili mu rugo rw’umuturage umwe twahasanze litiro 230 nazo za Nyirantare.”
SP Kanamugire yakomeje avuga ko muri bariya bantu bafatanwe inzoga zitemewe harimo abazikora bakaziranguza abajya kuzipima mu tubari nyamara utubari tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID19.
Ati “Bamwe muri bariya bantu twasanze barimo kuzipima mu tubari twa rwihishwa ndetse hari n’abazicururiza mu bisambu bihishe ubuyobozi. Icyo tubwira abaturage ni uko usibye kuba ziriya nzoga zibangiriza ubuzima zikanabatera gukora ibyaha, muri iki gihe bashobora no kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 kuko usanga nta bwiriza baba bafite. Byongeye kandi barimo kwica amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko utubari turafunze.”