Gisagara: Polisi yataye muri yombi abakoraga inzoga itemewe yitwa Nyirantare

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare,Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Karere ka Gisagara ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bazindukiye mu gikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikunze kugaragara muri aka Karere. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mamba, Umurenge wa Gikonko no mu Murenge wa Mukindo, aha hombi hafatiwe litiro 840 z’inzoga yitwa Nyirantare.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko  biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yafatanije n’izindi nzego bakora igikorwa cyo gufata abakora ndetse bakanacuruza ziriya nzoga.

Yagize ati  “Abaturage baba bazi abantu bakora ziriya nzoga bakaduha amakuru, mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Ramba mu ngo 5  z’abaturage  twahafatiye litiro 430 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi ku izina rya Nyirantare. Mu Murenge wa Mukindo  mu Kagari ka Nyabisagara  abaturage 3 twabafatanye litiro 180 nazo za Nyirantare naho mu Murenge wa  Gikonko mu Kagari ka  Cyili mu rugo rw’umuturage umwe twahasanze litiro 230 nazo za Nyirantare.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko muri bariya bantu bafatanwe inzoga zitemewe harimo abazikora bakaziranguza  abajya kuzipima mu tubari nyamara utubari tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID19.

Ati  “Bamwe muri bariya bantu twasanze barimo kuzipima mu tubari twa rwihishwa ndetse hari n’abazicururiza mu bisambu bihishe ubuyobozi. Icyo tubwira abaturage ni uko usibye kuba ziriya nzoga zibangiriza ubuzima zikanabatera gukora ibyaha, muri iki gihe bashobora no kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 kuko usanga nta bwiriza baba bafite. Byongeye kandi barimo kwica amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko utubari turafunze.”

Muri iyi Ntara y’Amajyepfo hakunze kugaragara cyane inzoga zitemewe (zitujuje ubuziranenge) ariko na none kenshi hakunze no kugaragara ibikorwa bya  Polisi byo kurwanya izo nzoga nyuma  abaturage bagahabwa ubutumwa bwo kuzirinda bakanasobanurirwa ingaruka zazo.
@igicumbinews.co.rw