Gisagara: RIB yataye muri yombi Gitifu ukurikiranyweho gukubita umwana bikamuviramo gupfa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne bikamuviramo urupfu.

Musabyemahoro w’imyaka 15 yakubiswe kuri Noheli, ubwo we na mugenzi we bafatwaga na Gitifu abakukiranyeho gutera amabuye imodoka ye ubwo yari mu bikorwa byo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.

Amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya bari bahari biba bavuga ko ku wa 25 Ukuboza 2020 uwo Gitifu yafashe abana babiri, abafungira mu biro by’Umurenge wa Mukindo, arabakubita.

Umwe yagize ati “Yabafashe abahora ko bateye imodoka amabuye no kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.’’

Nyuma y’iminsi ibiri, umwe mu bana bakubiswe yitabye Imana ndetse abari bahari bakeka ko urwo rupfu rwaba rufitanye isano n’inkoni yakubiswe.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Gitifu ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Musabyemahoro yafashwe.

Ati “RIB ya Gisagara yahawe amakuru ko Etienne Musabyemahoro w’imyaka 15 mwene Sibomana Paul na Nyiratebuka yitabye Imana. RIB yihutiye kuhagera hanyuma umurambo woherezwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyo yazize.’’

Yavuze ko mu gihe iperereza rirakomeje ngo hagaragazwe ukuri nyako kw’icyateye urupfu rw’uwo mwana, ‘Gitifu w’umurenge yatawe muri yombi’.

Ati “Mu ibaza ry’ibanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo yemera ko yamukubise ariko ngo ntiyamukubise ku buryo byamuviramo gupfa.’’

Gitifu w’umurenge wa Mukindo akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.