Gisagara: Ukekwaho kwiba ibikoresho byafashaga abaturage kubona amashanyarazi yatawe muri yombi

Mu ijoro rya tariki ya 27 Gashyantare nibwo Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abakora irondo ry’umwuga bo mu kagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara bafashe uwitwa Muhizi Jean d’Amour w’imyaka 30, bamufatiye mu cyuho arimo kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko Muhizi yafashwe arimo kwiba ibikoresho byifashishwa mu kugeza umuriro ku baturage.

Yagize ati:  “Ubwo abapolisi n’abanyerondo bari mu kazi k’umutekano nijoro,  bamufatanye Muhizi mubazi y’amashanyarazi(Cash Power), insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 10 ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kurira inkingi z’amashanyarazi.”

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko uyu musore yari kumwe na mugenzi we washoboye gucika ariko ubu arimo gushakishwa n’ubutabera.

Yakomeje akangurira abaturarwanda kujya bakurikiranira hafi ibikorwaremezo Leta ibagezaho, babona ubyangiza bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Yagize ati:  “Nk’uko duhora tubikangurira abaturage, turongera kubibutsa kujya batanga amakuru ku gihe, igihe cyose baketse cyangwa babonye hari abagizi ba nabi bangiza ibikorwaremezo Leta iba yabahaye. Ibikorwaremezo nibyo nshingiro ry’iterambere, mugomba kubifata neza kandi mukabirinda kugira ngo abashaka kubyangiza bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

Muhizi akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mamba kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,   ivuga ko: ‘’Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw