Gisagara: Umugabo yakubiswe arapfa bamuziza kwiba ibishyimbo

Abasore babiri bo mu rugo rumwe ruherereye mu Murenge wa Kibirizi bakubise umugabo w’imyaka 48 bamuziza kubiba ibishyimbo bari bamaze gusarura ahita apfa.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2021 nibwo inkuru y’uyu mugabo wishwe azira kwiba ibishyimbo yamenyekanye.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Kibirizi, yemeza ko uyu mugabo yakubiswe kugeza ubwo apfuye n’abasore babiri nyuma y’uko bamusanze mu nzu yabo aje kubiba ibishyimbo bari basaruye.

Gusa abaturage bagaragaza ko nubwo yishwe atari umujura wapfumuraga inzu z’abantu.

Umwe yagize ati “Uriya muntu wishwe yari asanzwe yiba, mbese kari agasambo ntabwo ari wa mujura wavuga ngo ni wa wundi wapfumuraga inzu z’abantu, yibaga ibintu byo ku gasozi ariko byo yari igisambo.”

Undi ati “ Yari asanzwe afite imico yo kwiba yego ariko nubwo yari afite iyo mico ntabwo bari bakwiye kumukubita bigeze aho banamwica kuko no gukubita ntibyemewe.’

Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abishe uyu mugabo bamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Ni umujura wari umaze igihe kinini yarazengereje abaturage abiba noneho baza kumufatira mu nzu nyuma tuza kumenya ko bamukubise arapfa ariko ababigizemo uruhare bose RIB yarabatwaye barimo barakurikiranwa.”

Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kuwusuzuma, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe cyane ko n’abagize uruhare mu rupfu rwe bose ubu bari gukurikiranwa.

@igicumbinews.co.rw

About The Author