Gisagara: Umusore yishe umugabo wa nyina amukubise isuka mu mutwe

Umusore wo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwica umugabo wa nyina amukubise ifuni mu mutwe.

Icyo cyaha akekwaho yagikoze mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe. Uwo musore w’imyaka 20 y’amavuko yari asanzwe abana na nyina witwa Mukantabana Athanasie hamwe n’umugabo we witwa Niyotwagira Bosco mu Mudugudu wa Curusi mu Kagari ka Cyiri.

Niyotwagira w’imyaka 56 y’amavuko yabanaga na Mukantabana Athanasie mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bari barasezeranye.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uwo musore nyina yamubyaye mbere yuko ashakana na Niyotwagira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, Murenzi Augustin, yabwiye IGIHE ko uwo muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane kuko uwo mugabo atigeze yiyumvamo uwo mwana bigatuma na we amusuzugura.

Ati “Bari barasezeranye ariko umwana nyina yaramuzanye; ikigaragara ni uko bamaranye igihe amakimbirane, ntabwo umugabo yigeze yemera kwakira uwo mwana ariko nk’uko twabibonye uwo mwana na we yari asanzwe atitwara neza, yasuzuguraga umugabo wa nyina, babanaga nk’abakeba.”

-   Amafaranga ni yo mbarutso

Murenzi Augustin avuga ko amakuru y’ibanze bakusanyije yemeza ko uwo musore yapfuye n’umugabo wa nyina amafaranga bituma barwana.

Ati “Icyabaye imbarutso uyu munsi ni uko hari amafaranga uwo musore yari yakoreye hanyuma yanga ko akoreshwa mu muryango, ni amafaranga ibihumbi 12 Frw yari yayakoreye mu kurinda inyoni mu muceri. Yari yahembwe rero ariko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.”

Akomeza avuga ko barwanye bapfa ayo mafaranga bigera aho uwo musore akubita umugabo wa nyina isuka mu mutwe ahita apfa.

Ati “Barwanye, ikigaragara ni uko yamukubise isuka mu mutwe ku buryo atigeze asamba by’akanya kanini. Nyina na we yari aho ariko agiye kubakiza biramunanira kuko uwo musore yari afite imbaraga.”

Murenzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko abyara ingaruka mbi abibutsa ko abafitanye ikibazo bakwiye kwiyambaza ubuyobozi bukagikemura hakiri kare.

Yavuze ko mu Murenge wa Gikonko hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku mutungo. Muri uku kwezi abayobozi bamaze kunga imiryango 25 ifitanye amakimbirane nkayo.

Umurambo wa Niyotwagira wajyanywe ku Bitaro bya Gakoma gukorerwa isuzuma naho umusore ukurikiranyweho kumwica afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikonko.

@igicumbinews.co.rw

About The Author