Goma: Abantu 7 bamaze kwicirwa mu bushyamirane bw’amoko

Ibikorwa bivuye ku myigaragambyo birimo urugomo, gutwika inzu no gutemana byabaye kuwa mbere mu gitondo byaguyemo abantu barindwi i Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko abategetsi muri DR Congo babitangaza.

Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n’andi mabi akorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro.

Amashusho arimo inzu ziri gushya n’insoresore zifite ibirwanisho gakondo n’abasirikare bari hagati y’abashyamiranye, yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibi byabereye ahitwa Buhene mu gace ka Majengo hanze gato y’umujyi wa Goma.

Jean Bosco Sebishyimbo, minisitiri w’umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ubushyamirane bwavuye ku bantu babiri bo mu bwoko bw’Abakumu batowe bishwe mu gitondo cyo kuwa mbere.

Ati: “…bamwe bavugaga ko abo bishwe n’abo mu bwoko bw’Abanande, ni ibyo byazanye umwiryane ariko byose biturutse kuri iyo myigaragambyo.”

Guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru Carly Nzanzu Kasivita yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kureba mu bitaro by’umujyi basanze ibyabaye byiciwemo abantu bose hamwe barindwi.

Nzanzu yahise atangaza ko imyigaragambyo yose ibujijwe n’umukwabu wo kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo muri komine za Nyiragongo na Karidimbi.

Mu mashusho, insoresore zifite ibirwanisho zumvikana zivuga ko ziri 'bumareho' abo mu bundi bwoko
Mu mashusho, insoresore zifite ibirwanisho zumvikana zivuga ko ziri ‘bumareho’ abo mu bundi bwoko

Ubu byifashe bite?

Sebishyimbo avuga ko guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru n’abandi bategetsi bagiye i Buhene kuganira n’abahagarariye ayo moko yashyamiranye kugira ngo “ntitwongere kubona intambara z’amoko”.

Ati: “Abakumu n’Abanande basanzwe bashyamirana mu tubazo tumwe na tumwe, [ubu rero] icyo nicyo cyabaye imbarutso, bituma hari abantu baramuka batwika amazu ariko ubu umwuka mwiza utangiye kugaruka.”

Abasirikare n'abapolisi bagiye hagati y'abari bashyamiranye
Abasirikare n’abapolisi bagiye hagati y’abari bashyamiranye

Sebishyimbo avuga ko muri iriya mijyi itatu ya Kivu ya ruguru abaturage bakomeje kwerekana uburakari mu myigaragambyo bavuga ko MONUSCO idakwiye kuba iri muri DR Congo.

Ati: “Bavuga ko bifuza ‘brigade d’intervention’ irimo abasirikare b’Abanyafurika bamenyereye kurwanira ku butaka bwa Africa ngo abe aribo bafasha ingabo za Congo aho gukomezanya n’ingabo za MONUSCO.”

@igicumbinews.co.rw