Guardiola yasubije abavugaga ko Messi azaza mu ikipe ya Manchester City

Ku ifoto uhereye ibumoso ni Pepe Gaurdiola na Lionel Messi.

Guardiola yatoje Messi ku kibuga Nou Camp hagati y’umwaka wa 2008 na 2012, batwarana ibikombe bitatu bya shampiyona ya Esipanye ndetse n’ibikombe bibiri by’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Uburayi (champions league).

Guardiola yitwaye neza nk’umutoza wa Barcelona kuko yatwaye ibikombe 14 mu myaka ine, kugeza ubwo yavuyeyo ajya mu ikipe ya Bayern Munich, aha naho yahatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona y’Ubudage inshuro eshatu zikurikiranya, aha yahavuye yerekeza mu bwongereza aho amaze gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona y’Ubwongereza, gusa kuri ubu Liverpool iri kumurusha amanota 22 aho iri ku mwanya wa mbere.

Messi afite Ballon d’Or inshuro esheshatu ndetse n’ibikombe bya shampiyona 10, amasezerano ye mu ikipe ya Barcelona azarangira mu mwaka wa 2021. Mu minsi ishize yateranye amagambo na Eric Abidal umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Barcelona, washinjaga abakinnyi ba Barca ko batakoraga cyane ubwo umutoza Ernest Valverde yari umutoza w’iyi kipe.

Barcelona iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na Real Madrid amanota atatu iri ku mwanya wa mbere. ibinyamakuru byo ku mugabane w’Uburayi byavugaga ko Guardiola ashobora kugirira amahirwe kuri uyu mwuka mubi uru hagati yaba bahoze ari abakinnyi be, agakura Messi mu ikipe ya Barcelona akamusanga mu ikipe ya Manchester City.

Guardiola bamubajije kuri ibi yabasubije agira ati:“Ntago ndi buvuge ku bakinnyi bayandi makipe gusa ndatekereza ko Messi azasoreza umupira w’amaguru mu ikipe ya Barcelona.”       

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw