Guinea: Habayeho guturika gukomeye bamwe bahasiga ubuzima

 

Televiziyo y’igihugu yerekanye inzu zasenyutse kubera uku guturika

Abantu bagera kuri 15 bapfuye abandi babarirwa muri magana barakomereka mu guturika gukurikiranye byabereye muri Equatorial Guinea, nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.

Abagera kuri 500 bakomeretse kubera ibyo bintu byaturikiye hafi y’ikigo cya gisirikare mu mujyi munini w’iki gihugu Bata ku cyumweru.

Uko guturika byatewe “n’uburangare” buvuye ku kubika nabi intambi muri icyo kigo cya gisirikare, nk’uko byatangajwe na perezida.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho y’imyotsi myinshi n’ibyangiritse nyuma y’uko guturika.

Televiziyo y’igihugu yerekanye abantu bari gushakisha abarokotse mu nzu zasenyutse.

Mu itangazo, Perezida Teodoro Obiang Nguema yavuze ko ibi byaturitse “byangije inzu hafi ya zose n’inyubako muri Bata”, asaba ubufafasha bw’amahanga.

Yongeyeho ko ibi bishobora kuba byatewe no gutwika imirima ikikije ikigo cya gisirikare bikozwe n’abahinzi.

Mu makuru yashyizwe kuri Twitter na minisiteri y’ubuzima, yasabye abakorerabushake mu buvuzi kujya gutanga ubufasha mu bitaro bikuru bya Bata. Isaba kandi no gutanga amaraso yo gufasha inkomere.

1px transparent line

Ibitaro bimwe muri uyu mujyi byarengewe n’inkomere zahoherejwe, nk’uko bivugwa na TVGE. Yerekanye amashusho y’inkomere zirambaraye mu birongozi by’ibitaro.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uku guturika yerekanye abantu bagize ubwoba banyuranamo bahunga aha hantu.

Umwe mu batuye aha yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Twumvise guturika tubona n’imyotsi, ariko ntituzi ibiri kuba.”

Mu butumwa kuri Twitter, ambasaderi Olivier Brochenin w’Ubufaransa yihanganishije ababuze ababo, avuga ko ibyabaye ati “akaga”.

1px transparent line

Ambasade ya Espagne yasabye abaturage b’icyo gihugu bahari kuguma mu ngo zabo inatanga telephone y’abakeneye ubutabazi.

Equatorial Guinea yakoronijwe na Espagne kugeza ibonye ubwigenge mu 1968.

Map of Equatorial Guinea