Gutsindwa igeragezwa kwa Byiringiro Lague yari yaragiyemo i Burayi ntikuvugwaho rumwe

Byiringiro Lague, ukinira APR FC, wari umaze iminsi yaragiye gukora, igeragezwa I Burayi mu ikipe ya Neuchatel Xamax, yo mu cyiciro cya kabiri mu Ubusuwisi, yatangaje ko yaritsinzwe.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko APR FC, yaba yaranze ko Byiringiro Lague, akora igeragezwa muri iyo kipe ry’amezi atandatu adahembwa.



Byiringiro Lague, yabihakanye aciye ku urukuta rwe rwa Instagram, avuga ko yatsinzwe igeragezwa kandi ko APR FC, itigeze imubuza amahirwe yo gukora igeragezwa muri iriya kipe. Ati: “Mwiriwe neza, Mu byukuri nagirango nkure abantu mu rujijo, numvise mu Itangazamakuru batangaza ko APR FC  yanyimye amahirwe y’amezi 6 yo gukina atari ariko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntago nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare, nizeza abakunzi banjye  ko Aho nabonye bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nkeya ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora Aho bitagenze neza, ahandi nzongera kubona amahirwe  nzayabyaza umusaruro mwiza, Murakoze”.





Lague yari yagiye mu iryeragezwa mu Ubusuwisi mu ntangiriro z’uku kwezi kwarindwi, yari yahagurutse ku kibuga cy’indege I Kanombe tariki 8.

Ni nyuma yuko shampiyona y’u Rwanda yari isojwe Ari muri ikipe ya APR FC, ari no mubayifashije gutwara igikombe cya shampiyona 2021/2021, aho yayitsindiye ibitego bine.

Kugeza ubu aracyafitanye amasezerano na APR FC y’umwaka umwe.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda  hasi ukurikire ibiganiro ku Igicumbi News Online TV:

About The Author