Guverineri Gatabazi yasabye imbabazi Perezida Kagame

Uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye imbabazi ku ikosa ryose yaba yaratengushyeho Perezida Paul Kagame.

Kuri Twitter Gatabazi yanditse ko ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere akaba yari amaze imyaka ibiri ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe k’imyaka ibiri n’amezi ikenda.

Yakomeje avuga ko ashimira abaturage b’iriya Ntara bamubaye hafi, akishimira n’ibyo yari amaze kugeraho muri kiriya gihe.

Gatabazi Jean Mari Vianney yanaciye bugufi asaba imbabazi Perezida Paul Kagame na RPF-Inkotanyi ayishyira mu butumwa bwe.

Ati “Ndasabira imbabazi icyo ari cyo cyose cyagutengushye Nyakubahwa PaulKagame, na RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje indi paji y’ubuzima bwange nkakomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwange bwose, kandi nzakugumaho igihe cyose Nyakubahwa Perezida na RPF!”

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ba Guverineri, uw’Amajyepfo n’uw’Amajyaruguru bahagaritswe ku mirimo yabo kugira ngo babanze bisobanure ku byo bakurikiranyweho, iyi baruwa yasohotse nijoro tariki 25 Gicurasi 2020.

@igicumbinews.co.rw