Guverinoma Igiye Gushyiraho Ibyiciro Bishya Bya Kaminuza Mu Myuga n’Ubumenyingiro

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko abiga imyuga n’ubumenyingiro bagiye gushyirirwaho ibyiciro byisumbuye bya kaminuza, byiyongera ku gisanzwe gitanga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Kuri uyu wa Kane Dr. Ngirente yari imbere y’Inteko ishinga amategeko – imitwe yombi – ayigezaho ibikorwa bya Guverinoma byo guteza imbere amashuri yisumbuye n’amakuru y’imyuga n’ubumenyingiro.




Yavuze ko leta yashyize imbaraga mu kwigisha imyuga, kuburyo ubu hari gahunda zitandukanye guhera ku bataragize amahirwe yo kujya mu mashuri yisumbuye, bafashwa kwiga imyuga by’igihe gito.

Hari kandi abarangije icyiciro rusange bafashwa kwiga imyuga mu mashami atandukanye abahesha impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, n’abarangiza amashuri yisumbuye bakiga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri azwi nka IPRC, ahurizwa muri Rwanda Polytechnic.



Dr. Ngirente yavuze ko hakomeje amavugurura azatuma umuntu wahisemo kwiga imyuga aminuza uko abyifuza, aho gusoreza gusa kuri advanced diploma ihabwa abarangije icyiciro cya mbere muri IPRC.

Ati “Aho kugira ngo ahabwe icyo twitaga uyu munsi Advanced Diploma, azajya ahabwa icyo twita Bachelor of Technology (B-Tech), na nyuma yaho bakazajya bagira icyo twita Master of Technology (M-Tech), ndetse abana bagakomeza, bakumva ko gutangira mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro bikuzamura kugeza ku rwego ushaka, kandi kuri buri rwego ukaba ufite umwuga wakora.”

“Aya mavugurura rero ndagira ngo mbabwire ko ari hafi cyane, azashyirwa mu bikorwa mu gihe kidatinze kuko twamaze kuyategura.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 365, n’amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro 14. Mu mwaka ushize yigagamo abanyeshuri 97,440.



Dr Ngirente yavuze ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro amaze kugaragaza ko afite agaciro kanini, kuko nko mu mwaka wa 2019, nibura 70% by’abarangije, ni ukuvuga abantu 66099,  babonye akazi mu gihe kitarenze amezi atandatu bakirangiza kwiga.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: