Guverinoma ya Tanzania yatangaje igihe Magufuli azashyingurirwa
Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu uherutse kwitaba Imana, Dr John Pombe Magufuli, azashyingurwa ku wa kane w’icyumweru gitaha, Tariki 25 Werurwe 2021.
Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2021. Perezida Samia Suluhu icyo gihe wari ukiri Visi Perezida yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 61 yazize uburwayi bw’umutima, aguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Perezida Samia Suluhu yavuze ko Magufuli witabye Imana nyuma y’igihe gito yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri azashyingurwa ku ivuko rye mu gace ka Chato.
Ku wa 21 Werurwe biteganyijwe ko hazaba umuhango wo gusezera kuri Magufuli kuri Stade ya Uhuru, nyuma ibi bikorwa ku wa Mbere bikazakomereza mu Murwa Mukuru Dodoma.
Ku wa Kabiri ibikorwa byo gusezera kuri Magufuli bizakomereza mu Mujyi wa Mwanza, mbere y’uko ajyanwa aho avuka ari naho azashyingurwa.
Nyuma y’urupfu rwa Magufuli yahise asimburwa n’uwahoze ari Visi Perezida, Samia Suluhu kuri ubu wamaze no kurahizwa nka Perezida.
Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.
Amashuri abanza yayigiye kuri Chato Primary School kuva mu 1967 kugeza mu 1974, ayisumbuye yayize mu Iseminari yitwa Katoke iherereye mu gace ka Biharamulo, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Mkwawa High School.
Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1981 ubundi amasomo ye ayakomereza muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yize ibijyanye n’Ubutabire, Imibare n’Uburezi.
Yari afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’iy’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.
Magufuli yamenyekanye cyane muri politiki ya Tanzania mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba umudepite, umwanya yavuyeho aba Minisitiri wungirije w’Abakozi n’Umurimo kugeza mu 2000.
Kuva mu 2000 kugera mu 2006 yabaye Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, kuva mu 2006 kugera mu 2008 aba Minisitiri w’Ubutaka, mu 2008 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi, kuva mu 2010 kugera mu 2015 yongeye kuba Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.
Yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.
Mu Ukwakira 2020 ni bwo Dr John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi 84%, akaba yitabye Imana manda ye itararangira.