Guverinoma yinjiyemo abamanisitiri bashya nyuma y’ivugurura ryakozwe na Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yashyizeho abayobozi muri Minisiteri n’ibigo bya Leta, aho abaminisitiri batanu bahinduwe.
Dr Ngamije Daniel yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Uwamariya Valentine, agirwa Minisitiri w’Uburezi, Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri naho Kayisire Marie Solange, agirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Madmu Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko.
Bwana Tushabe Richard,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.
Madmu Nyirhabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko.
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,
Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Madamu Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro,
Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambie naho Dr Sebashongore Dieudonne agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Rugemanshuro Regis, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Uru rwego ni rushya rukaba rwashyizweho hakurikijwe umwanzuro wo kwimurira muri Minisiteri y’ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.
Iradukunda Yves yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo, Dr Mutimura Eugene, agirwa umuyobozi wa komisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
@igicumbinews.co.rw