Hadutse Intambara y’amagambo hagati ya Perezida Trump na Perezida Ramaphosa

Afurika y’Epfo ni igihugu cyacu; Nticyabaye icya Donald Trump” – Ramaphosa yikije kuri gahunda ye yo gushyiraho ibihano.

… “Guma yo muri White House”

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasubije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amubwira ati: “guma yo muri White House” maze uhangane n’ibibazo by’igihugu cyawe.

Aya magambo aje nyuma y’uko Trump atangaje ko ashobora guhagarika inkunga yose agaha n’ibihano Afurika y’Epfo kubera ibyo avuga ko ari ihohoterwa rikorerwa abazungu basigaye muri icyo gihugu nyuma y’iherezo rya apartheid.

Trump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social, yavuze ko “hari amoko y’abantu” — ashaka kuvuga abazungu — kandi ko, nk’umuntu w’umuzungu, ibyo bimuhangayikishije.



Umusesenguzi w’ibitekerezo muri sosiyete n’umunyamakuru Hopewell Chin’ono yavuze ko amagambo ya Trump asa n’ayo Elon Musk yamamaje nta gihamya, aho Musk yagiye ashinja kenshi ko abazungu bo muri Afurika y’Epfo bibasirwa mu izina ry’ivugurura ry’ubutaka.

Trump yakomeje agira ati: “Afurika y’Epfo irimo kwambura abantu ubutaka no gufata nabi amoko amwe y’abantu mu buryo BUKABIJE. Ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu ririmo kuba, kandi ririgaragaza ku mugaragaro. Ngiye guhagarika inkunga yose y’ejo hazaza igenerwa Afurika y’Epfo kugeza igihe iperereza ryimbitse kuri iki kibazo rizasorezwa.”

Amagambo ya Trump agaruka ku mushinga wa Afurika y’Epfo wo kuvugurura ubutaka hagamijwe gukemura akarengane k’amateka kahaye abazungu uburenganzira buruta ubw’abasangwabutaka. Abanenga Trump bavuga ko inyito ye isa n’iyo abakoloni n’ibihugu byahirimbanije ubucuruzi bw’abacakara, nk’u Bwongereza, bakoreshaga kugira ngo bashyireho ibihano kuri Zimbabwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Robert Mugabe, ubwo abahinzi b’abazungu basabwaga gusiga ubutaka bw’abenegihugu.

Perezida Cyril Ramaphosa yasubije Trump mu buryo budasubirwaho, amwibutsa amateka mabi y’ubukoloni ndetse n’ubwicanyi bwakozwe n’abakoloni b’abazungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

“Afurika y’Epfo ni igihugu cyacu. Nticyabaye icya Donald Trump. Ashobora kwigumira muri Amerika. Iyaba twahuraga nazamubwira ibi: ‘Wowe Donald Trump, urarushaho kuba mubi, kuko abakurambere bawe bageze muri Amerika basangayo Abanyamerika b’inkomoko. Barabishe hafi ya bose.’”



Ramaphosa yanagaragaje ko Trump atigeze agira uruhare mu rugamba rwo guhashya apartheid, yibutsa ko Abanyafurika y’Epfo ubwabo ari bo batsinze iyo mpagarara bafashijwe n’inshuti zabo z’icyerekezo cyiza.

“Igihe twahanganye na apartheid, igihe twari mu gahinda k’akarengane, Trump ntiyari ahari. Ntiyarwanye iruhande rwacu. Twashoboye gutsinda apartheid ku bwacu—yego, dufashijwe n’imbaraga z’abashyigikiye impinduka ku isi. Ariko uko mbyibuka, Donald Trump ntiyari ku meza y’ibiganiro ubwo apartheid yarangiraga.”

Ramaphosa yashimangiye ko Afurika y’Epfo izakomeza gahunda yayo yo kuvugurura ubutaka nta kwivanga kw’amahanga. Yasabye Trump kwita ku bibazo bya Amerika, birimo ivanguraruhu n’ihohoterwa rikorwa n’inzego z’umutekano.

“Guma iyo muri White House. Twebwe tuzakemura ibibazo byacu hano. Twikorera gahunda zacu, tubonere ibisubizo ibibazo byacu. Ibyacu biturekere, kandi natwe ntituzivanga mu bibazo byanyu byo muri Amerika. Mufite ibibazo byanyu. Nimuturekere ibyacu.”

Aya magambo yateye ishema benshi muri Afurika y’Epfo, aho abaturage benshi bashimye uko Ramaphosa ahagaze neza mu kurwanya icyo babona nk’ukwivanga k’ubukoloni bushya.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora gukomeza gutiza umurindi umwuka mubi mu mubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, mu gihe abandi basaba ubufatanye bw’Afurika mu guhangana n’igitutu cy’amahanga.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author