Hagiye kongera kugwa imvura nyinshi abo yahitanye biyongereye bageze kuri 72

Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa gatatu yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 72 bapfuye.

Imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera.

Ku gicamunsi, cy’ejo hashize ministeri ishinzwe ubutabazi yavuze ko hamaze gupfa abantu 55, nimugoroba ivug ako bageze kuri 65, mu gitondo kuwa gatanu ivuga ko bageze kuri 72.

Ivuga ko uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda kivuga kugeza tariki 10 z’uku kwezi hateganyijwe imvura nyinshi mu bice bitandukaye by’igihugu.

Iki kigo kivuga ko uyu munsi kuwa gatanu nimugoroba hateganyijwe imvura mu gice cy’uburengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda.

Imigezi minini mu Rwanda nka Nyabarongo n’Akagera henshi yarenze inkombe zayo itera gufunga imihanda hamwe na hamwe.

@igicumbinews.co.rw

 

About The Author