Hakizimana Muhadjiri yavuye muri AS Kigali

Hakizimana Muhadjiri yamaze gusezera kuri AS Kigali, akaba yerekeje muri Police FC, Amakuru agera ku Igicumbi News, avuga ko imuguze Miliyoni 15Frw, yemera kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe, akazajya ahembwa Miliyoni 1Frw ku kwezi.



Ni nyuma yuko AS Kigali yari yarayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe, yifuzaga kumugumana ariko ntibigereho. Rayon Sports nayo yashakaga kugura uyu mukinnyi ariko birangiye ayiteye umugongo.

Ni ku nshuro ya kabiri bivugwa ko Muhadjiri agiye kujya muri Rayon Sports ariko bikarangira bidakunze, kuko no mu mwaka ushize, Tariki 23 Nyakanga, uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangarije kuri Radio Rwanda ko Muhadjiri ari umukinnyi wa Rayon Sports bamaze no kumvikana, ibintu byaje gutungurana mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani 2020, AS Kigali binyuze k’urukuta rwayo rwa Twitter, itangaje ko yamaze kumugura ubundi Sadate akifata ku munwa.



Icyo gihe Muhadjili yasinyiye AS Kigali avuye gukina muri  Leta Zunze ubumwe z’abarabu mu ikipe yitwa  Emirates Club, yari yaragiyemo mu mpeshyi ya 2019, aguzwe ibihumbi 300$, nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 3, ariko yagerayo bikanga akahamara umwaka umwe gusa yagaruka mu Rwanda, AS Kigali ikamusamira hejuru.

Mbere yo kujya mu barabu, Muhadjiri yari avuye mu ikipe ya APR FC, hari hamaze kurangira Shampiyona ya 2018/2019 yatorewemo nk’umukinnyi mwiza wahize abandi.



BIZIMANA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: