Hakozwe impinduka muri Kiliziya Gatorika

Kiliziya Gatolika ku Isi yakoze impinduka mu mategeko yari asanzweho yakumiraga abagore gukora zimwe mu nshingano zo kuri Alitari, bahabwa uburenganzira busesuye bwo kuba basoma amasomo ya Misa no gutanga Ukarisitiya mu buryo bwemewe kandi burambye.

Ubusanzwe mu gitambo cya misa cyangwa se mu muhimbazo w’ijambo ry’Imana [Liturgia], habaho gusoma amasomo umuntu asomera ikoraniro. Ibyo bikenera abantu babitojwe, babyiteguye, bazi agaciro k’ijambo ry’Imana kandi bashobora kurisomera abateze amatwi ubutumwa Imana ibafitiye.

Ikindi mu gitambo cy’Ukarisitiya, abahereza babaga ari abana akenshi mu gihe abakuru bahereza mu gihe cyo gutanga Ukarisitiya bagafasha Umusaseridoti watuye igitambo cya Misa.

Abafashaga mu gihe cyo gutanga Ukarisitiya ni abagabo, mu gihe abagore babikoraga babiherewe uruhushya rw’igihe gito. Nk’urugero umugore yahabwaga uruhushya rw’uwo munsi cyangwa urw’igihe kitarenze imyaka itatu gishobora kuvugururwa.

Ubundi izi nshingano mu buryo burambye zahabwaga abanyeshuri muri Seminari biteguraga kuba abapadiri, bivuze ko cyari igice kibanziriza kuzahabwa ubaseseridoti. Ibi bihita byumvikana kubera ko nta mugore wemerewe kuba umupadiri ko mu buryo burambye izi nshingano zahabwaga abagabo.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, yatangaje impinduka zirimo ko abagore bagiye kujya bahabwa izi nshingano mu buryo burambye gusa ashimangira ko kugeza ubu nta mugore wemerewe kuba ‘Umupadiri’.

Ubusaseridoti buri amoko abiri, aho hari ubwitwa ‘Nyobozi’ buhabwa abagabo [Ni urugero rwa Yezu Kristu], n’Ubusaseridoti bwa rusange kuko abakristu babatijwe bose binjira mu muryango wa ‘Gisaseridoti’.

Papa Francis yavuze ko izi mpinduka zakozwe hagamijwe “Kuzirikana umusanzu abagore basanzwe batanga muri Kiliziya, anashimangira ko Abakiristu Gatolika bose babatijwe bagomba kugira uruhare mu iyogezabutumwa.”

@igicumbinews.co.rw