Handball: Gicumbi HBT na APR HBC zatangiye neza mu mikino ya ECAHF

Ikipe ya Gicumbi HBT na APR HBC mu bagabo zatangiye neza irushanwa ry’amakipe yo mu karere k’Afurika y’u Burasizuba no hagati “ECAHF Senior Club Championship 2019”.

Iri rushanwa riri kubera mu Rwanda, ryatangiye tariki 03 Ukuboza 2019 rikaba rizasozwa tariki 07 Ukuboza 2019. Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 7 kugeza ubu harimo 4 mu bagabo n’andi 3 y’abagore.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino yabereye ku kibuga kiri inyuma ya Sitade Amahoro, ikipe ya Gicumbi HBT yatsinze Nyuki yo muri Zanzibar ibitego 32 kuri 25 mu gihe ikipe ya APR HBC yatsinze Police HBC zikunze guhangana ibitego 38 kuri 37.

Mu kiciro cy’abagore habaye umukino umwe aho ikipe ya Nairobi Water yatsinze Winners yo mu Rwanda amanota 43 kuri 13.

Ngarambe Jean Paul usanzwe ari Perezida wa ECAHF akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” yatangaje ko irushanwa ryatangiye neza gusa hari amakipe bategereje ashobora kuza.

Muri aya makipe harimo ikipe ya Police HBC yo muri RDC inafite iki gikombe aho ngo batangaje ko bari baribeshye ku matariki y’irushanwa kuko bari bazi ko irushanwa rizaba tariki 12 kugeza ku 17 Ukuboza 2019. Indi kipe ni Black Mamba yo muri Kenya yari yahuye n’ikibazo cy’amikoro.

Ngarambe avuga ko izi kipe niziza bizazisaba gukina nibura imikino 2 ku munsi mu gihe andi amakipe azaba akina umukino umwe.

Akomeza avuga ko iri rushanwa bari biteze ko rizafasha abakinnyi b’u Rwanda kwipima n’abakinnyi bo hanze n’ubwo haje amakipe make ariko bagize amahirwe aya yandi akaza byaba ari byiza. Muri iri rushanwa kandi harimo kuba amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi aho rizasiga bazamuye urwego.
Imikino irakomeza uyu munsi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2019 imikino ya ECHAF irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 2 aho Gicumbi HBT ikina na APR HBC (13h00) naho Nyuki ikine na Police HBC (16h00) aha ni mu bagabo mu gihe mu bagore, UR-Rukara ikina na Nairobi Water (14h30). Iyi mikino yose irabera ku kibuga kiri inyuma ya Sitade Amahoro i Remera.

@igicumbinews.co.rw