Hari Abamotari babyukiye mu kazi batazi ko gahunda zahindutse

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abamotari bake bazindukiye mu mihanda bajya gushaka abagenzi, ariko bamenyeshwa ko amabwiriza yahindutse.

Kuri uyu wa 1 Kamena nibwo ingendo zihuza Intara n’iz’abamotari zagombaga gusubukurwa nyuma y’amezi arenga abiri zifunzwe kubera Coronavirus, ariko icyo cyemezo cyigijwe inyuma kubera ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi.

Itangazo rimenyesha izi mpinduka ryasohotse mu ijoro, ku buryo hari bamwe bamenye ibijyanye n’iki cyemezo batangiye kuva mu ngo zabo. Kugeza ubu abantu bagomba kuba bari mu ngo hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu z’ijoro.

CP Kabera yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko bitewe n’uburyo inzego zubatse, itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rimenyesha impinduka, kurigeza ku bantu benshi bitari bigoye kubera ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp.

Yakomeje ati “Gutanga buriya butumwa rero biroroha, ku buryo n’abamotari bagaragaye saa kumi n’imwe nta bagenzi bari bafite, bari bazi ko baje gushaka abagenzi nyine, ariko nabo ni bakeya, ku buryo nabo babibwiwe bakabyumva.”

Yasabye abantu bose kongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kuko iki cyorezo ari cyo “cyakomye mu nkokora gahunda zari ziteganyijwe.”

Ibyo yabihuje n’uburyo hamaze iminsi hafunguwe ingendo nke n’abantu ku giti cyabo bakemererwa gukoresha imodoka bwite, ariko ngo hari abakomeje kurenga ku masaha yagenwe, byongeye bagatwara imodoka basinze.

Yakomeje ati “Tumaze iminsi tubona ibintu bitandukanye, icya mbere ni uko iyo ugiye ukagera aho ugiye utanduye COVID-19 uba ugezeyo amahoro, ariko ibyo ntabwo bihagije kuko hari abashobora kuhatakariza ubuzima, batazize COVID-19 ahubwo bazize impanuka.”

Yavuze ko hari abantu bafite inyumvire iri hasi, ku buryo hari abagaragaje ko ntacyo bibabwiye kubahiriza amabwiriza nk’uko yashyizweho.

Yakomeje ati “Ushobora kubona abantu noneho hari n’amasaha make yo gukora, bemerewe gukora kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro, ariko ukabona umuntu aratwara ikinyabiziga yasinze, ariko noneho akanafatwa yarenze no kuri ya masaha.”

“Impanuka nazo ni ikibazo, navuga ko muri uku kwezi kwa gatanu nazo zagaragaye ko zageze nko muri 20 zatwaye abantu, […] nko mu byumweru bibiri hafashwe abantu 92 muri ya gahunda yo kubahiriza ya masaha ya saa tatu yo kutagenda. Urumva rero ko nubwo umuntu aba azi ko ari bukore muri ayo masaha akaba yageze mu rugo, akaba azi ko kunywa ibisindisha ugatwara ikinyabiziga bibujijwe, kandi bazi ko polisi iri mu muhanda iri bubafate, hari ababirengaho.”

Yavuze ko COVID-19 ari icyorezo gikomeye cyane ku buryo iyo uvuye mu rugo ukajya ku kazi ugataha utanduye uba ugezeyo amahoro, ariko iyo ugezeyo utanakoze impanuka, uba ugezeyo amahoro mu buryo busesuye.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

 

@igicumbinews.co.rw