Hari abari barakize Coronavirus bongeye kuyisangwamo

Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara muri Koreya y’Epfo (KCDC), cyatangaje ko inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zihanganye n’ikibazo cy’abantu 163 bakize Coronavirus bongeye kuyisangwamo.

Icyo kibazo cyagaragaye no mu Bushinwa, aho hari abasanzwemo Coronavirus nyuma yo kuyikira nubwo nta mibare yemejwe y’abo byabayeho.

Ibyo byatumye abahanga batangira kwibaza niba umuntu wakize Coronavirus ashobora kongera kuyandura.

KCDC yatangaje ku wa Gatanu ko muri Koreya y’Epfo, abantu 2.1% bongeye gusangwamo Coronavirus mu 7829 bamaze gukira nubwo abakize bose batongeye gupimwa.

Kongera gusuzuma abakize Coronavirus byabaye ikintu gihangayikishije ku Isi, by’umwihariko Koreya y’Epfo yari imaze gucogoza icyo cyorezo.

Umuyobozi mukuru wungirije wa KCDC, Joon-wook, yavuze ko bitaremezwa niba abongeye kuyisangwamo bayanduza nubwo abagera kuri 44% hari ibimenyetso byoroheje bagaragaza.

Ati “Covid-19 ni yo virusi ikomeye duhuye nayo mu myaka myinshi ishize. Ni umwanzi ukomeye.”

Kwon yavuze ko KCDC yongeye gusuzuma abantu batatu bo mu muryango umwe bagaragayeho coronavirus nyuma yo kuyikira. Abahanga muri Siyansi bafashe ibipimo bavuze ko nta virusi nzima basanzemo muri buri muntu.

Kwon avuga ko igipimo gishobora gukomeza kubona uduce duto twa virusi kubera ko gikurura cyane iyo bayisuzuma. Ati “Iyo ni imwe mu mpamvu n’igisobanuro bishoboka.”

Ibyo kandi biherutse gutangazwa n’inzobere mu ndwara z’ubuhumekero mu Bushinwa, Zhong Nanshan.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru mu cyumweru gishize yavuze ko umuntu wakize coronavirus ashobora kongera kuyisangwamo kubera uduce duto cyane twa virusi tuba twasigaye mu mubiri. Ati “Ntabwo mpangayikishijwe n’iki kibazo.”

Nta mibare y’abakize Coronavirus bakongera kuyigaragaraho iratangazwa ku rwego rw’Isi.

@igicumbinews.co.rw