Haribazwa impamvu indege ya Uganda Airlines imara ukwezi iparitse kubera icyuma cyapfuye

Ikigo gitwara abantu mu ndege, Uganda Airlines, gikomeje guhomba nyuma y’imyaka ibiri gisubukuye ibikorwa.
Ubu noneho ikigezweho ni indege yacyo imaze ukwezi iparitse ku kibuga cy’indege cya Entebbe kubera ko ngo hari ibyuma yabuze kugira ngo ikomeze akazi.

Daily Monitor iravuga ko Iyi ndege yo mu bwoko bwa CRJ900 Bombardier, ari imwe muri enye iyi sosiyete yatangiranye mu 2019 zigatwara miliyoni 149,6 z’amadolari mu kuzikoresha, iki kinyamakuru kiravuga ko kandi umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri iki kigo Pereza Ahabwe, ariko umaze iminsi mu bihano yafatiwe kubera imikorere mibi y’iki kigo, ngo yaherukaga kuvuga ko kugira ngo indege imaze ukwezi iparitse ibashe kuguruka, bizasaba ko bakura icyuma kimwe mu yindi nzima.



Ubu rero hashize iminsi biri hakekwa ko iki cyuma cyizwi nka inlet gifasha indege kohereza umwuka muri moteri, kizavanwa mu yindi ndege ikiri nzima kigashyirwa mu yaparitswe kugira ngo bayigeze aho izakorerwa.

Gusa mu ibaruwa y’uyu Ahabwe avuga ko hari impungenge z’uko Uganda Airlines ishobora gukomeza kugwa mu bihombo kubera abakozi badashoboye.



Kubera abantu benshi bari baragiranye amasezeran akaba atubahirizwa, nabyo byagaragajwe nk’ibishobora kugusha iyo sosiyete mu gihombo kigera ku bihumbi 200 by’amadolari.

Nyamara n’ubwo iki kigo cyumvikana nk’igifite ibibazo by’amikoro, ariko ntibikuraho ko cyaherukaga gushyira hanze itangazo ishyira ku isoko imyanya 180 y’abakozi bashya.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: