Haruna Niyonzima yasubiye muri Young SC

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali, Haruna Niyonzima, yamaze kwemera gusubira muri Yanga SC yo muri Tanzania, ikipe yakiniye imyaka itandatu hagati ya 2011 na 2017.

Niyonzima Haruna usigaje amasezerano y’amezi atanu muri AS Kigali, yumvikanye na Yanga SC kuri uyu wa Kane nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’abayobozi bayo byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukinnyi agomba kumvikana na AS Kigali agifitiye amasezerano ndetse nta gihindutse azakina umukino we wa nyuma mu Ikipe y’Abanyamujyi kuri uyu wa Gatanu, aho AS Kigali yakira Heroes FC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona usoza imikino ibanza.
Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Yanga SC yatangaje ko yamaze kwisubiza Haruna Niyonzima, inamuha ikaze.

Ni ku nshuro ya kabiri Niyonzima Haruna agiye gukinira Yanga SC dore ko bwa mbere yayerekejemo, hari mu 2011 ubwo yari avuye muri APR FC.
Mu myaka itandatu yakiniye iyi kipe ikunzwe n’abatari bake muri Tanzania, Haruna yatwaranye na Yanga SC ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’.

Yanagize kandi uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.
Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Kujya muri Simba SC k’uyu Kapiteni w’Amavubi ntibyashimishije abafana ba Yanga SC batwitse umwenda uriho nomero umunani yambaraga.
Byari byitezwe ko ashobora gusubira muri Yanga SC ubwo yatandukanaga na Simba SC muri Kamena uyu mwaka, ariko AS Kigali ibasha kumvikana na we, imusinyisha umwaka umwe.

Haruna Niyonzima agiye gusiga AS Kigali iri mu makipe ahagaze nabi muri Shampiyona, aho iri ku mwanya wa 11 n’amanota 14 mu gihe Yanga SC agiye kwerekezamo iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, irushwa amanota umunani na Simba SC ya mbere.
Niyonzima ufite ibyangombwa akiniraho bigaragaza ko yavutse mu 1990, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011.

@igicumbinews.co.rw