Hasobanuwe impamvu gusezerana imbere y’amategeko byemewe kandi mu nsengero bibujijwe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuba inama y’abaminisitiri yaremeje ko abashaka gushinga ingo bemerewe gusezerana gusa imbere y’ubuyobozi, intego atari ukubangamira amatorero n’amadini ahubwo ari ukubera ko mu nsengero kuhagenzurira amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus byagorana.

Mu myanzuro y’inama y’abaminisiriri yateranye tariki 18 Gicurasi 2020 yigaga ku buryo ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus ziri gushyirwa mu bikorwa, yagennye ibikorwa biba bifunguye n’ibikomeza gufungwa.

Umwe muri iyi myanzuro yafashwe ni uko ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi ryemewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa byo kwiyakira byo ntabwo byemewe.

Mu kiganiro kuri RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasubije kuri bamwe bakomeje kwibaza impamvu insengero zo zitemerewe gushyirirwaho amabwiriza yo gukurikizwa, ariko nazo zikemerwa kuba zasezeranya abashaka kurushinga.

Prof Shyaka yavuze ko ubundi serivizi zihuza abantu benshi zagombye kuba ziretse gufungura, keretse za zindi zikenewe cyane.

Yavuze ko n’ubundi bajya gufungura iyi serivizi zo gusezerana batigeze babwira abantu bose bashaka gusezerana ngo bagende basezerane ku Murenge, ahubwo ko ari ukorohereza babandi badashobora gutegereza, bivuze ko baba bafite impamvu simusiga isaba gushyira igikumwe kuri iyo serivisi.

Yagize ati “Abo ni bo iyi serivizi twayifunguriye ngo ikorwe ariko abandi bashobora gutegereza ikindi gihe kugira ngo bigendere rimwe, iyi niyo nama twabagira.”

“Ikindi ni uko dufite imirenge 416 kandi kuri iyo Mirenge hari ubuyobozi butanga iyo serivizi ndetse hari n’inzego z’umutekano, bivuze ko nta wahakorera icyaha cyo kurenga kuri aya mabwiriza yo kwirinda, ariko tugomba kwibuka ko dufite amadini n’amatorero akababakaba 1000 kandi harimo afite insengero nyinshi, ugiye gufungura ngo hose bihakorerwe ntabwo byashoboka ko iyo serivizi tuyitanga tunayihuza n’amabwiriza yo kwirinda.”

Prof Shyaka yatangaje ko ibyakozwe atari ukugora amadini n’amatorero, aboneraho gusaba abifuza gukora ubukwe bwabo bwiza ko bategereza igihe izi gahunda zose zizaba zemewe.

Yagize ati “Ntabwo ari ukugora abanyamadini n’amatorero ahubwo imikurikiranire yayo tubihuza no kwirinda ntabwo byashoboka…abashobora gutegereza twabagira inama yo gutegereza bakazabikorera hamwe mu bukwe bwiza bari hamwe.”

Prof Shyaka avuga ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, hafashwe ingamba kugira ngo abantu birinde, ariko aho gahunda zo kudohora zitangiriye abantu batangiye kwirara.

Yavuze ko mu bice by’icyaro ndetse no mu Mujyi wa Kigali, hari aho ubona abantu bagenda bakora amakosa kandi ibi bikaba biteye inkeke, bityo abantu bakaba basabwa kutirara ngo iki cyorezo kitagaruka bushya.

Ati “Urabona abantu bakora amakosa yo gufungura utubari, turabona abantu kakora siporo rusange, hari abajya mu ngo bagakora utubari, turabona ko mu byumweru bibiri bishize birimo kugenda bizamuka, turasaba ko uko twatangiye dushaka kwirinda tugomba kureka kudohoka.”

Kugeza ubu abamaze kwandura icyorezo cya coronavirus mu Rwanda ni 327, abamaze gukira ni 237.

@igicumbinews.co.rw