Hatahuwe urihinja mu bwiherero bw’ikibuga cy’indege abagore bose baraho basakwa mu myanya y’ibanga

Leta ya Australia ivuga ko irimo gusaba ibisobanuro leta ya Qatar ku makuru yo “kuvogera bikomeye” abagore basatswe bambaye ubusa bakanagenzurwa mbere y’urugendo rw’indege ruva i Doha rwerekeza i Sydney.

Byabaye nyuma yuko abakozi bo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Hamad International Airport batahuye mu bwiherero bwo kuri icyo kibuga uruhinja rumaze kuvuka.

Kugeza ubu uwo mwana ntiharamenyekana umubyeyi we ndetse akomeje kwitabwaho.

Ababibonye babwiye ibitangazamakuru byo muri Australia ko abagenzi bari bamaze gufata ibyicaro muri iyo ndege, nuko abagore basabwa gusohoka.

Bashyirwa mu modoka y’imbangukiragutabara (ambulance) mu muhanda yo ku kibuga cy’indege, basabwa gukuramo imyenda yabo y’imbere, baragenzurwa.

Wolfgang Babeck, umugenzi wari uri muri iyo ndege, yabwiye igitangazamakuru ABC cyo muri Australia ati:

“Ubwo abagore bari bagarutse, benshi muri bo – cyangwa byashoboka ko ari bose – bari bababaye, umwe muri bo yari arimo arira, w’umugore ukiri muto”.

Leta ya Qatar ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri ibyo byabaye ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa cumi.

Leta ya Australia yavuze ko amakuru avuga ko abo bagore bafashwe mu buryo “burenze ukuntu bashoboraga kuba ari bo babitangiye uburenganzira mu bwisanzure”.

Abajijwe n’abanyamakuru niba ibyo byafatwa nko kubibasira bishingiye ku gitsina, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia, Marise Payne, yagize ati:

“Oya, ntabwo ari ibyo ndimo kuvuga kuko ntabwo ndabona amakuru arambuye y’uko byagenze”.

Yavuze ko yamenyesheje polisi ya Australia “ibyabaye birimo kuvogera gukomeye, bikomeretsa ku mutima kandi biteye impungenge”.

Yavuze ko Australia izafata umwanzuro w'”ibigiye gukurikiraho” imaze kubona igisobanuro cy’abategetsi ba Qatar.

Marise Payne Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia yavuze ko gusakwa kwakorewe abo bagore “bikomeretsa ku mutima” kandi ari “ukuvogera gukomeye”

Leta ya Australia ivuga ko yamenyeshejwe ibyo byabaye ubwo byabaga ndetse ko yamenyesheje mu nyandiko “impungenge zikomeye” zayo.

Umugore uvugira ikibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Doha yagize ati:

“Abahanga mu buvuzi bagaragarije abategetsi impungenge ku buzima n’imibereho myiza y’umubyeyi w’umugore wari umaze kubyara basaba ko hamenyekana aho ari mbere yuko agenda” ava ku kibuga cy’indege.

Itangazo ry’ikibuga cy’indege rigira riti: “Abantu bari bageze muri ako gace k’ikibuga cy’indege aho urwo ruhinja rwabonetse basabwe gufasha mu isuzuma”.

Minisitiri Payne yavuze ko abategetsi ba Australia bavuganye n’abo bagore bamaze kugera i Sydney bagatangira iminsi 14 yo kwishyira mu kato nk’ingamba yo kwirinda Covid-19 ku bagenzi bose basubiye mu gihugu.

Kuri uyu wa mbere, Madamu Payne yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Canberra ati: “Bahawe ubufasha bukwiye… muri icyo gihe”.

Yongeyeho ati: “Ibyabaye ni ibintu bidasanzwe kandi mu buzima bwanjye nta kintu na kimwe nari narigeze numva nk’iki”.

Ikibuga cy’indege cy’i Doha kirimo gushakisha amakuru ajyanye n’uwo mubyeyi w’umugore, mu gihe uwo mwana w’uruhinja arimo kwitabwaho n’abaganga n’abashinzwe kwita ku mibereho ye.

@igicumbinews.co.rw