Havumbuwe inyandiko igaragaza ko Rusesabagina yashakaga gutoroka Gereza

Televiziyo y’Abanya-Qatar, Al Jazeera, kuri uyu wa Gatanu yatambukije inkuru ndende y’iminota 24 ivuga kuri Rusesabagina Paul uri imbere y’ubutabera muri iki gihe akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari umutumirwa mu kiganiro ’Up Front’ cy’iyi televiziyo, yaganiriye n’Umunyamakuru ukomoka muri Amerika, Marc Lamont Hill w’imyaka 42 usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza ya Temple mu Mujyi wa Philadelphia.

Mu mashusho Al Jazeera yatambukije, yagaragaje Minisitiri Busingye aganira n’abajyanama be mu buryo bw’ikoranabuhanga, ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo “gutoroka” yoherejwe n’umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

Busingye ati: “Muri ibyo bikorwa n’ubuyobozi bwa gereza, hari inyandiko imwe yavugaga ku gutoroka, yaturutse ku mwana wa Rusesabagina, irinda imugeraho, yavugaga ko barimo kubwirwa uburyo yatoroka. Iyo yaje kubonwa n’ubuyobozi bwa gereza, ariko nyuma iza gusubizwa Rusesabagina.”

Kuri Al Jazeera, Busingye yabajijwe niba inyandiko nk’izo zishobora gusomwa kimwe n’izishobora kumufasha kwiregura, hakwizerwa ko umuntu azabona ubutabera buboneye.

Yasubije ati “Urwego rw’imfungwa n’abagororwa ni urwego rwigenga rushinzwe gucunga za gereza, icya kabiri rushinzwe umutekano w’abagororwa, abantu basura za gereza cyangwa undi uri hafi yazo barimo abanyamategeko bazijyamo n’abakozi bazo. Kandi umutekano wa gereza ushinzwe Urwego rw’imfungwa n’abagororwa nk’uko nabivuze.”

“Icya kabiri, ubusugire bw’itumanaho hagati y’abanyamategeko n’abakiliya babo burengerwa n’amategeko. Iyo umwavoka wa Rusesabagina amusuye, iyo baganira ku nyandiko, iryo tumanaho rirengerwa n’amategeko.”

Yavuze ko RCS ishinzwe umutekano w’abagororwa kandi ntabwo itangira raporo yabonye, kereka ibikeneye umusanzu w’izindi nzego nk’ibikeneye ubugenzacyaha cyangwa ubuvuzi.

Usibye iyo ngingo, herekenwa kandi agace aho Busingye n’abajyanama be baba baganira ku bijyanye n’indege yagejeje Rusesabagina i Kigali n’ibyo aza kuvuga mu kiganiro. Umunyamakuru yabajije Busingye uwishyuye indege, amusubiza ko u Rwanda rwishyuriye indege umuntu wagejeje Rusesabagina i Kigali kandi ko byakozwe nta tegeko na rimwe rihutajwe.

Ati “Ni guverinoma yishyuye. Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w’uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.”

Minisiteri y’ubutabera yavuze ku byavugiwe muri iki kiganiro

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, rivuga ko ibiganiro bwite bya Busingye n’abajyanama be byagaragaye kuri Al Jazeera bidasobanura uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki kibazo.

Riti “Minisitiri yahamije ko Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu rugendo rwagejeje ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina i Kigali muri Kanama 2020, ibintu byari bisanzwe bizwi muri rusange kuva mu Nzeri 2020. Aho Guverinoma ihagaze, ari nacyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buvogerwa.”

Rikomeza rivuga kandi ko Minisitiri Busingye yashimangiye ko ibiganiro hagati y’abaregwa n’abunganizi babo, yewe n’ababa bafunzwe by’agateganyo birengerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ikindi kandi ni uko yashimangiye ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amategeko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, abiteganya.

Rikomeza rigira riti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izindi zisanzwe.”Havumbuwe

Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy’inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

@igicumbinews.co.rw 

    About The Author