Herekanywe amasanduku amaze imyaka 2500

Leta ya Misiri yerekanye ku mugaragaro amasanduku 59 aherutse kuvumburwa mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru, Cairo, bikekwa ko amaze imyaka isaga 2500.

Aya masanduku 59 yamuritswe ku wa 3 Ukwakira yavumbuwe muri Kanama, abahanga mu by’ibisigaratongo bemeza ko ari ay’abapadiri n’abandi bantu bari bafite imyanya ikomeye mu idini, mu gisekuru cya 26 cy’abami ba Misiri.

Ubwo bavumburaga aya masanduku kandi basanzwe hambanywe n’ibibumbano by’imana y’Abanya-Misiri izwi nka Seker. Mu mateka ya Misiri, Seker yari Imana y’abapfu.

Umunyamabanga w’Urwego rw’ikirenga rwa Misiri rushinzwe ibisigaratongo, Mostafa al-Waziri, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko aya masanduku basanze akiri mazima bitewe n’uburyo yari akozemo biyarinda kwangirika.

Ubwo aya masanduku yerekanwaga ku mugaragaro, imwe muri yo yafunguwe hasangwamo umubiri wabitswe mu buryo utangirika (Mummification).

Kugeza ubu ngo ikizakurikiraho ni ugufungura andi masanduku, hagakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku biyarimo, mbere y’uko ashyirwa mu nzu ndangamurage ya Misiri.

Gahunda y’ubushakashatsi mu bisigaramatongo imaze igihe mu Misiri gusa mu 2018 ikaba yaratangiye gushyirwamo imbaraga cyane aho hagiye havumburwa ibintu bitandukanye, birimo imibiri y’inyamaswa yabitswe mu buryo itangirika ndetse n’imva bikekwa ko ari iyo mu gisekuru cya gatani cy’abami ba Misiri.

 

Imwe muri izi sanduku yasanzwemo umubiri wabitswe mu buryo utangirika

 

Isanduku zavumbuwe zose hamwe ni 59

 

Ni uku inyuma zimeze
@igicumbinews.co.rw