Hongeye kumvikana umwiryane mu bayobozi b’ADEPR

Ku ifoto uhereye iburyo ni Rev. Karuranga ari kumwe na Rev. Karangwa hamwe n’abandi bagize Komite Nyobozi ubwo bari bamaze gutorwa

Bamwe mu bagize Biro nyobozi y’itorero rya ADEPR, barashinja Umuvugizi waryo, Rev Karuranga Ephrem, kuba nyirabayazana w’ibibazo bigenda bivuka muri iri torero bishingiye ahanini ku myanzuro afata ku giti cye atagishije inama abo bakorana.

Inama ya bamwe mu bagize Biro Nyobozi ya ADEPR yabaye kuwa 13 Kanama 2020, yaganiriye ku bibazo bigenda bivuka ‘biterwa n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, kubera imyanzuro afata atagishije inama abagize Biro Nyobozi, gutesha agaciro imyanzuro y’inama za biro no kugonganisha abagize inzego z’itorero’.

Inyandiko y’iyi nama yerekana ko yitabiriwe n’Umuvugizi wungirije, Rev Karangwa John, Umuhoza Aurelie ushinzwe imari n’ubukungu na Past Ntaganda Jean Paul, Umujyanama.

Abitabiriye iyi nama bashinja Rev Karuranga, kudakurikiza amategeko no kutagisha inama biro nyobozi. Urugero ni aho ‘yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru uwitwa Rumwagira Nduwayo Amon, atarigeze aba umukozi w’itorero rya ADEPR, ubu akaba abarizwa muri Paruwasi ya Muhima, mu itorero ry’Akarere rya Nyarugenge, nk’umukuru w’itorero’.

Uyu agendwaho ibigenda ku ba pasiteri bose ba ADEPR bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Rev Karuranga avugwaho kwiha ububasha bwo gutanga inshingano za gipasiteri Biro nyobozi itabyizeho nta n’ubusabe bw’abakeneye abakozi bwabayeho. Urugero ni mu itorero ry’i Burayi, aho yasengeye Mboneko Corneille na Habimana Vincent.

Hari kandi gutanga inshingano z’umuhamagaro nk’uko biri mu ngingo ya 17 mu gitabo cy’amategeko ngengamikorere ya ADEPR.

Ingero zitangwa ni aho kuwa 17 Nyakanga 2020, Umuvugizi Rev Karuranga yemenyesheje Umuyobozi w’Ururembo rw’Amajyaruguru, ko Past Masake Esron, ahawe inshingano ya gishumba akayobora paruwasi ya Rwerere mu Karere ka Burera kandi nta biro nyobozi yabaye ngo ibyemeze. Hari kandi na Past Munyemana Thadee, wahawe inshingano muri paruwasi Karama muri Nyamagabe.

Mu bindi bibazo byagaragajwe kuri Rev Karuranga ni ‘ugushyira abakozi mu myanya Biro nyobozi itabizi’. Urugero ni Dr Ngezahayo Jean wahawe inshingano zo gukurira ishami ry’uburezi muri ADEPR, Biro nyobozi itabizi.

Itonesha kuri bamwe mu bakozi

Inama ya bamwe mu bagize Biro Nyobozi ya ADEPR, ishinja Rev Karuranga itonesha kuri bamwe mu bakozi, bagatanga urugero kuri Past Bizimana Augustin ubu uhembwa nk’umushumba w’ururembo mu gihe afite inshingano nk’iz’abakozi basanzwe bo muri serivisi.

Hari kandi ‘gukingira ikibaba abanyereje umutungo wa ADEPR hananizwa abashinzwe gukurikirana umutungo ngo ugaruzwe’.

Urugero ni umucungamutungo wa Paruwasi Cyabingo wibye amafaranga ya paruwasi asaga miliyoni 12 na Mulisa Emmanuel wibye ibikoresho by’arenga miliyoni 8Frw ntibakurikiranwe.

Bavuga kandi ko umuvugizi [Rev Karuranga] atagishoboye kuyobora inama bitewe n’umwuka mubi yateje mu bagize biro nyobozi. Ashinjwa kandi gushora itorero mu manza biro nyobozi itabizi.

Mu bindi bibazo bigaragazwa ni ibijyanye n’imicungire y’amasezerano, kwimura abakozi ba Compassion Internationale, gufata ibyemezo bikitirirwa inama ya Biro nyobozi kandi ntayabayeho n’ibindi.

IGIHE yagerageje kuvugisha Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga kuri ibi bibazo bivugwa ko yateje ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa.

Ibi bibazo bivugwa kuri Rev Karuranga bivuzwe nyuma y’amakimbirane hagati ya Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo no guterana amagambo no kuvuguruzanya hagati y’abayobozi bakuru b’iri torero.

Ishyamba si ryeru hagati ya Rev Karuranga na Rev Karangwa

Kuva Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John yafungurwa nyuma y’amezi umunani afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, abakurikirana ibyo muri iri torero bemeza ko umwuka atari mwiza hagati ye n’Umuvugizi Rev Karuranga.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, Rev Karangwa yandikiye Rev Karuranga amusaba gutanga uburenganzira nawe agahabwa ibihembo bigenerwa abakozi b’abanyamuhamagaro by’amezi atahawe [harimo amezi umunani yari afunzwe].

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga, yasubije Rev Karangwa ko adakwiye kwishyuza umushahara kuko atakoze, amwibutsa ko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umushahara wishyurwa umurimo umukozi yakoze kandi ko nta wishyurwa iyo umukozi atakoze.

Aba bagabo kandi uwavuga ko ari nk’ibihanga bibiri bitakibasha gutekwa mu nkono imwe ntiyaba abeshye kuko bakomeje kurangwa no kuvuguruzanya no kudashyira hamwe.

Urugero ni aho ku wa 14 Kanama, Rev Karangwa John yandikiye Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, amusaba gutumira abashumba bagize amaparuwasi yose yo mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali.

Iyi nama yagombaga kurebera hamwe uko abakirisitu bazajya baterana hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, gukangurira abakirisitu b’Itorero kubahiriza ingamba za leta zo kubahiriza Coronavirus mu materaniro ndetse na nyuma yayo bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Hari ukurebera hamwe aho imyiteguro igeze mu gushyira mu bikorwa ibyo leta isaba kugira ngo insengero zitarafungurwa zifungurwe.

Rev Karuranga yahise ahagarika izi nama ndetse yibutsa Rev Karangwa ko nta burenganzira afite bwo kuzitumiza kuko atarabarwa nk’umuyobozi muri ADEPR.

Mu ibaruwa ya Rev Karuranga, yabwiye Rev Karangwa ati “Nkwandikiye ngusaba guhagarika izo nama twavuze haruguru kuko utarasubizwa mu nshingano zawe… Ikindi ni uko niyo uza kuba warakiriwe ugasubizwa mu nshingano zawe ntabwo wemerewe gupanga gahunda y’akazi n’ibikorwa uzakora ngo uhite ubishyira mu bikorwa, umuyobozi wawe atabanje kubyemeza nk’uko biteganywa n’amategeko y’Itorero.”

 

Inama ya bamwe mu bagize Biro Nyobozi yabaye muri uku kwezi

 

Ibibazo biro nyobozi yasanze bitezwa na Rev Karuranga

 

 

 

Source: IGIHE
@igicumbinews.co.rw