Huye: Abamikoro macye barasaba ko Leta yabafasha abana babo bagafatira ifunguro ku ishuri

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bo mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Huye, baravuga ko kuba bagaburirwa ku ishuri byagabanyije ibibazo bitandukanye bajyaga bahura nabyo nubwo bamwe mu babyeyi babo bavuga ko kubona ubushobozi bwo kubishyurira ayo mafunguro bikiri ingorabahizi.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Igicumbi News, yagize ati: “Kuba turya ku ishuri ni ibintu byiza twishimira kuko bidufasha kudakererwa gusubira ku ishuri. Mbere tugitaha twarakererwaga, hari n’ubwo twageraga mu rugo tugasanga bitari byashya tugahita dusubira kwiga”.

Ku ruhande rw’ababyeyi bo muri aka karere bavuga ko n’ubwo ari ibintu bitoroshye ariko byaje bikenewe ngo kuko hari igihe bajyaga mu murima guhinga bagataha bakerewe bityo abana babo bakajya kwiga batariye.

Umwe ati: “Twajyaga guhinga tugahinga umutima utari hamwe kubera gutekereza ko tugomba gutaha kare tukajya guteka, rimwe na rimwe abana bacu basubiraga kwiga batariye kubera ko twabaga twatashye dukerewe”.

Aba babyeyi bongeraho ko Leta yagombye kureba uko yajya ifasha abatishoboye kuko ngo hari bamwe batajya babona ibyo baha abana babo.

“Reba nkanjye umugabo wanjye afite ubumuga, nta hantu twakura ayo guha umwana wacu kandi tubarizwa mu kiciro cya mbere, tuba twumva bakadufashije kugira ngo abana bacu nabo barye ku ishuri”.

Abayobozi bo muri ibi bigo by’amashuri bavuga ko nubwo aribwo bigitangira ubonako ari ibintu byishimirwa nubwo hakirimo imbogamizi nyinshi.

KARAGIRWA Domina,umuyobozi w’ ikigo cy’amashuri abanza cya Rango cyo mu murenge wa Mukura.

Ati: “Iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ni nziza cyane kandi ubona ko abanyeshuri n’ababyeyi babyishimiye n’ubwo tugifite imbogamizi z’ababyeyi badafite ubushobozi ariko tuzagenda dufatanya kugeza buri mwana wese arya hano ku ishuri”.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ingendo zakorwaga n’abanyeshuri batashye bavuye ku ishuri ndetse ibi bikaba byaratumye umubare munini w’abanyeshuri bazaga ku ishuri batariye ugabanuka.Gusa ababyeyi n’abayobozi b’amashuri ntibahwema kugaragaza imbogamizi zigiye zitandukanye harimo nko kubura ibikoresho byo mu gikoni,kuba ababyeyi batarayumva neza iyi gahunda ndetse n’ubushobozi bw’ababyeyi.

Uruhare rw’umubyeyi muri iyi gahunda ku mwana wiga amashuri abanza asabwa amafaranga 1974 buri kwezi angana n’ibihumbi 5922 ku gihembwe, Leta ikongeraho 55 Frw ku isahane buri munyeshuri afata.

Abanyeshuri bavuga ko gufatira ifunguro ku ishuri ari byiza(Photo: Igicumbi News)
KARAGIRWA Domina, umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Rango(Photo:Igicumbi News)

Ivan Damascène IRADUKUNDA/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News: