Huye: Habereye umuhango wo kurahira ku banyeshuri bahagarariye abandi mu ishyirahamwe mpuzaturere rizwi nka DUSAF
Kuri iki cyumweru Tariki ya 10 Ukwakira 2021, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu nzu mberabyombi (Main Auditorium), habereye umuhango wo kurahira ku banyeshuri bahagarariye abandi bazwi nk’abayobozi b’uturere mu ishyirahamwe mpuzaturere ibizwi nka DUSAF (District University Students Association Forum).
Abatowe bavuze ko bagiye gufasha igihugu uko bashoboye kose bakoresheje imbaraga zabo zose. IRADUKUNDA Claudine uhagarariye abanyeshuri bava mu karere ka Rulindo,Rulindo District University Students Association (RUDISA).
Yagize ati: “Nshimiye kuba barangiriye icyizere bakantora, niyo mpamvu ngiye gufatanya na bagenzi bange tugateza akarere kacu imbere ndetse n’igihugu muri rusange”.
NIYIGUHA Jeremie, umuyobozi w’akarere wungirije muri DUSAF mu karere ka Nyanza we yagize ati: “Tugiye gufatanya guteza akarere duturukamo imbere ndetse tutibagiwe na kaminuza yacu n’igihugu cyacu muri rusange”.
Umuyobozi mukuru wa DUSAF, RWIKAZA Gentil yabwiye abitabiriye umuhango wo kurahira ko aribo Rwanda rwejo, bakwiye kuba umusemburo wubaka igihugu.
Yagize ati: “Nitwe Rwanda rwejo,dukwiye kuba umusemburo w’igihugu cyacu.Kugira ngo igihugu cyacu kigere aho twifuza kandi dushaka nuko twe nk’urubyiruko tubikorera”.
Ishyirahamwe mpuzaturere DUSAF, rihuza abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda bava mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Bimwe mu bikorwa bakora harimo gufasha abatishoboye,gukora imiganda igiye itandukanye mu turere twose tw’igihugu n’ibindi, gusa mu mwaka wa 2020 ntibyakunze bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
IRADUKUNDA Jean Damascene/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: