Huye: Hafatiwe Litiro 930 z’inzoga zitujuje ubuziranenge
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye mu mirenge ya Ruhashya, Tumba na Rusatira yahakoreye igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe hafatwa litiro 930. Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Mu murenge wa Tumba mu kagari ka Cyimana mu mudugudu w’ Ubumwe mu rugo rw’abaturage babiri hafatiwe litiro 620 z’inzoga itemewe, gusa bene zo baracitse baracyarimo gushakishwa. Mu murenge wa Rusatira mu kagari ka Kiruhura na Buhimba hafatiwe litiro 105, mu rugo rw’uwitwa Uwimana Donatila ufite imyaka 37 hafatiwe litiro 80 naho mu rugo rw’uwitwa Habimana Jean Marie Vianney ufite imyaka 26 hafatirwa litiro 25.
Iki gikorwa cyanabereye mu murenge wa Ruhashya mu tugari twa Karama na Gatovu, mu ngo z’abaturage batatu hafatiwe litiro 205, abazicuruzaga bakaba baracitse inzego z’umutekano bakaba bakirimo gushakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko muri iriya mirenge ndetse n’indi hamaze iminsi havugwa abantu bakora inzoga zitemewe zizwi ku izina rya muriture. Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakaba bari mu bikorwa byo kuzirwanya, aho bazisanze bakazitwara zikamenwa.
CIP Twajamhoro yagize ati “Ni ku makuru duhabwa n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze ko hari abantu bakora abandi bagacuruza inzoga zitemewe. Tukimara kumenya ayo makuru duhita dutegura igikorwa cyo gushaka izo nzoga kugira ngo zimenwe ndetse tunahe abaturage ubutumwa bwo kuzirinda.”
CIP Twajamahoro avuga ko ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe ndetse n’ibindi biyobyabwenge bihoraho atari ubwa mbere bibaye ndetse atari n’ubwa nyuma.
Yagize ati “Ziriya nzoga ziri mu bihungabanya umutekano w’abaturage niyo mpamvu ibikorwa byo kuzirwanya bihoraho kandi bigakorwa mu turere twose tugize intara y’amajyepfo.”
Yavuze ko ziriya nzoga ziri mu bituma abantu bakora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ubujura gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, anakangurira n’abandi kujya bahutira gutanga amakuru kandi bayatangire ku gihe.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
@igicumbinews.co.rw