Huye: Umumotari wagaragaye atwaye umugore uhetse umwana unagana yatawe muri yombi uwo umugore we aracyashakishwa

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi umumotari uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atwaye kuri moto umugore uhetse umwana nabi anagana, bigaragara ko ari ukumuhohotera kandi bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umugore uhetse umwana nabi ari kuri moto, ku buryo byari biteye impungenge ko uwo mwana ashobora kugwa. Byagaragaye kandi ko umuyaga wagendaga umukubita mu maso.



Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barabinenze, bandika ibitekerezo basaba ko uwo mugore n’uwo mumotari bakwiye guhanwa kuko bakoze icyaha cyo guhohotera uwo mwana w’uruhinja.

Polisi y’Igihugu yahise itangira kubashakisha, maze ku wa 18 Kamena 2021 ita muri yombi uwo mumotari ajya no kwerekana iwabo w’uwo mugore mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye ariko bahageze baramubura.



Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi.

Avuga ko yatwaye uwo mugore ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 amuvanye muri Gare ya Huye amujyanye mu Murenge wa Gushamvu.

Yemera ko yari amutwaye ahetse umwana kandi atwaye n’ivalisi, ariko akavuga ko yabanje kumusaba kumuheka neza.



Yagize ati “Ndamubwira nti ariko banza uheke umwana neza tubone guhaguruka. Umwana amushyira mu mugongo mbona ko amuhetse nta n’ikibazo turagenda.”

“Ahubwo uburyo umwana yaje kugenda amanuka nibyo ntamenye; tugeze ku Mukoni, ugana ku muhanda w’igitaka ujya i Gishamvu ababyeyi baraduhagarika ngo ntabwo umubyeyi ahetse umwana neza. Turahagarara umubyeyi aheka umwana neza turakomeza turagenda mugeza iwabo.”

Yemera ko yakoze icyaha agasaba imbabazi ko atazabisubira kuko abanye isomo.

Ati “Ikosa nemera nakoze ni uko natendetse, nkatendekamo iyo valise n’umwana yari ahetse. Isomo byampaye ni uko ntazongera gutwara umuntu n’igikapu mo hagati cyangwa ahetse n’umwana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.

Ati “Icyo cyaha gihanwa mu ngingo ya 118 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ni ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.”




Mu gihe yaramuka ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa se agahanishwa gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

Umugore ari gushakishwa

SP Kanamugire yabwiye itangazamakuru ko umugore wari uhetse umwana nabi anaganaga akajya kuri moto na we ari gushakishwa kandi vuba aha araba yafashwe kuko iwabo hamaze kumenyekana n’ubwo akomeje kwihisha.

Nafatwa azakurikiranwaho icyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake. Kimuhamye yahanishwa igihano kimwe n’icyahanishwa umumotari wari umutwaye.

Ati “Umubyeyi na we turacyakomeza kumushakisha hari amakuru dufite y’uko tumubona mu minsi ya vuba.

Yasabye abatwara abagenzi n’abantu bose kubahiriza amategeko y’umuhanda abibutsa ko uzafatwa yabirenzeho azajya ahanwa n’amategeko.

Yibukije abatwara moto ko ntawemerewe gutwara umuntu uhetse umwana mu mugongo kuko moto igira ubwishingizi bw’abantu babiri gusa [umumotari n’umugenzi].

Yavuze kandi ko nta mumotari wemerewe gutwara umuntu n’ibintu icyarimwe.

Ati “Ubutumwa dutanga ni uko agomba kureba ko atwaye umuntu umwe kandi na we atari mu kaga. N’ibikapu ntabwo byemewe, igikapu yakagitegeye indi moto.”

Usibye kuba uwo mumotari ashobora kuzahanwa nahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha, kuri ubu yamaze gucibwa amande y’ibihumbi 45 Frw yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye mu gihe hagitegejwe ko akorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

Umubyeyi wari uhetse umwana muri ubu buryo ari gushakishwa mu gihe umumotari we yafashwe

SP Theobald Kanamugire yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho icyaha cyo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’icy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake

Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi
@igicumbinews.co.rw