Huye: Umuturage wafungiwe akabari ntavuga rumwe n’ubuyobozi

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 29 Nzeri 2021, ubwo inzego z’ibanze zo mu karere ka Huye, zagenzuraga ko utubari two mu murenge wa Tumba, twasabye gufungurirwa twahabwa uburenganzira bwo gukora hari akabari gasanzwe karatangiye gukora katabyemerewe.

Ako kabari gaherereye mu murenge wa Tumba,mu kagari ka Cyarwa ahazwi nko ku Gateme.

NYIRANSABIMANA Donatha, wafungiwe akabari, aganira n’ umunyamakuru wa Igicumbi News yavuze ko aribwo yari amaze gukora amasuku mu rwego rwo kwitegura ko bazamufungurira.

Ati: “Nasabye ko bazamfungurira, basanze ndangije gukora amasuku, inzoga basanzemo naziranguye ejo niteguye ko bazamfungurira nkahita nangira gukora”.

Nubwo avuga ibi ariko MIGABO Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, avuga ko ubwo bajyaga kugenzura uyu mucuruzi ko yafungurirwa basanze harimo abantu bari gufata icyo kunywa.

Yagize ati: “Ubwo twari turi kugenzura abasabye ko bafungurirwa, twasanze yaratangiye gucuruza nyamara tutaramuha uburenganzira bwo gukora, twamusabye gutanga amande atayabona tukamufungira”.

Uyu muyobozi akomeza agira abantu inama kutitwaza ko utubari twafunguwe ngo bacuruze batabanje kubisabira uburenganzira.

“Hatazagira uwitwaza ko utubari twakomorewe ngo acuruze kuko tuzakomeza kugenzura nkuko byari bisanzwe mbere yuko utubari dukomorerwa, Kandi uzajya afatwa yacuruje nta burenganzira yahawe azahanwa n’amategeko”.

Nyuma yaho inzego z’ibanze zakoraga iki gikorwa zisanze iyi kabari ifunguye nta burenganzira ibufitiye bamusabye gutanga amande y ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 rwf) nk’ayacibwaga umuntu wese wafatwaga ari gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko yo kwirinda covid-19.

Jean Damascène IRADUKUNDA/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News TV:

About The Author