Huye : Utubari tune mu munani twari twasabye gukomorerwa twafunguwe

Utubari tune mu munani two mu murenge wa Tumba, mu  karere ka Huye, twari twarasabye gukomorerwa twafunguwe.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 29 Nzeri 2021, inzego z’ibanze zo mu karere ka Huye, zagenzuye ko abasabye kuba bafungurirwa utubari bagaragaza ko bujuje ibisabwa nk’uko byasabwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’inganda mu itangazo iheruka gusohora.

Inzego z’ibanze ziragira inama bamwe mu bafunguriwe utubari gukomeza kwitwararika birinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo bazakomeze gukora.

Gufungurwa k’utubari ni umwe mu myanzuro yemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 21 Nzeri 2021, ariko inavuga ko amabwiriza arambuye kuri iyo ngingo azatangwa na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ndetse na RDB.

Bamwe  mu bacuruzi bafunguriwe bavuga ko nta mpamvu yo kudohoka kugira ngo bazakomeze gukora.

Kabanda Jean Bosco umwe mu bafunguriwe yagize ati: “Ndishimye cyane kuba bamfunguriye kandi mbyakiriye neza. Tuzakomeza kwirinda tunubahiriza amabwiriza yagenwe na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yo kwirinda icyorezo cya covid-19”.

Ibi abihuza na mugenzi we Isingizwe Emmanuel nawe wafunguriwe.
Yagize ati: “Ndishimye cyane,ubu ngiye kongera gufasha umuryango wanjye n’abana banjye bagiye kubona amafaranga y’ishuri kuko ni hano twayakuraga. Icyo ngiye gukora ni ukwita ku isuku, kubahiriza amabwiriza yagenwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Migabo Vital yibukije abafunguriwe ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yagenwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko ngo icyorezo kitararangira akomeza anabagira inama yo kwihutira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

Yagize ati: “Nubwo tubemereye gutangira gukora, ikintu cya mbere ni ukutadohoka kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko igenzura rizakomeza gukorwa umunsi ku wundi kandi uzafatwa atubahirije amabwiriza uko yagenwe azafungirwa ibikorwa bye”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abatafunguriwe nabo bashaka ibisabwa kugira ngo nabo bazafungurirwe.

Muri uyu murenge wa Tumba, hari utubari dusaga 20 gusa ku ikubitiro umunani nitwo twonyine twasabye gufungurirwa,muri two utubari 4 twonyine nitwo twasanzwe twujuje ibisabwa ari natwo twahise dufungurirwa.

Ututarafunguwe natwo ubuyobozi bw’inzego zibanze zivuga ko nitwuzuza ibisabwa tuzahabwa uburenganzira bwo gukora.

Kugirango utubari dufungurwe harebwaga ku kuba nyiri akabari afite agapima umuriro, afite uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, uburyo bwo gukaraba intoki, kuba abakozi bose bapimwe COVID-19 n’ibindi.

Jean Damascene IRADUKUNDA/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author