Huye: Yatawe muri yombi ashinjwa ubujura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Rwaniro mu kagari ka Mwendo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi yafashe Niringiyimana Martin w’imyaka 20, yafashwe nyuma y’icyumweru yarabuze we na mugenzi we bafatanyije kwiba umuturage imashini ebyiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba (Solar Panels) ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 bibye undi muturage mu karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko ubwo Niringiyimana na mugenzi we urimo gushakishwa buriye inzu y’umuturage wo mu murenge wa Rwaniro mu kagari ka Mwendo biba ziriya mashini zitanga umuriro w’amashanyarazi ndetse bagiye no mu karere ka Nyanza bahiba umukecuru ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda bahuye n’umuntu bafite biriya bintu bari bamaze kwiba ahita atanga amakuru.

CIP Twajamahoro yagize ati   “Biriya bintu babyibye mu ijoro rimwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi, bakimara kwiba bahuye n’umuturage ababonana iriya mashini itanga ingufu z’amashanyarazi.  Uwo muturage yaje kumva abantu bataka ko bibwe imashini itanga amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba yibuka ko yahuye na Niringiyimana na mugenzi we babifite. Hashingiwe kuri ayo makuru batangira gushakishwa.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko nyuma y’icyumeru bibye, kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi abaturage baje kubona Niringiyimana yaragarutse iwabo bahita bamufata bamushyikiriza Polisi. Yahise yemera ko koko ariwe na mugenzi we bafatanyije kwiba ziriya mashini ndetse yemera ko iryo joro ngo bagiye mu karere ka Nyanza binjira mu nzu y’umukecuru bamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. 

CIP Twajamahoro yagize ati   “Umuturage wibwe ziriya mashini yari yaratanze ikirego twarimo gushakisha abajura kuko bari bamenyekanye. Kuri uyu wa mbere umwe yagarutse iwabo arafatwa ubu haracyashakishwa mugenzi we ndetse no kumenya aho bagurishije ziriya mashini kuko uwafashwe aremera icyaha.”

CIP Twajamahoro yakanguriye abantu kujya bihutira gutanga amakuru icyaha kikimara kuba , ariko anasaba urubyiruko n’abandi bafite ingeso yo gutwara ibitari ibyabo kubireka.

Niringiyimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw