Ibibazo by’abashoferi b’amakamyo biri hagati y’u Rwanda na Tanzania byahawe umurongo

Ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzania, byavanyeho igurana ry’abashoferi b’amakamyo ryari ryashyizwe ku mupaka wa Rusumo, mu gukemura ibibazo byagiye biba ku bashoferi batwara imizigo bikadindiza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Kuva tariki ya 04 Gicurasi, abashoferi bo muri Tanzania barigaragambije babuza imodoka zigana mu Rwanda kurenga ahitwa Benako. Imvano y’iyi myigaragambyo ni uko u Rwanda rwateguye uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko ubwiyongere bw’abanduye Coronavirus mu batwara amakamyo n’ababafasha bukomeje kuzamuka yaba mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba yose. Gusa abanya-Tanzania ntabwo bigeze babyishimira.

Bahise birara mu banyarwanda, batangira kubahohotera babakubita ku buryo byabaye ngombwa ko basubira inyuma ku ruhande rw’u Rwanda kuko batari bagishoboye gukomeza muri Tanzania.

Kugeza ubu, hari imodoka zirenga 1000 zaheze ahitwa Benako zibura uko zikomeza urugendo ngo zizane ibicuruzwa mu Rwanda. Ni imodoka zitwaye ibicuruzwa birimo ibishobora kwangirika ku buryo bitazongera gukoreshwa n’ibindi bikenewe ku isoko ry’u Rwanda, ku buryo bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’ibihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, itsinda ry’u Rwanda n’irya Tanzania bagiranye ibiganiro ku buryo bw’ikoranabuhanga bigamije kwigira hamwe uburyo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwakomeza koroshywa ku mupaka wa Rusumo nyuma y’aho kunyuza imizigo kuri uwo mupaka byari byarahagaze.

Iyi nama yanzuye ko ‘Repubulika y’u Rwanda n’iya Tanzania ziyemeje guhita hakurwaho uburyo bwari bwashyizweho bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo. Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka keretse amakamyo atwaye ibicuruzwa byangirika n’ayatwaye ibikomoka kuri peteroli’.

Aya makamyo yo azajya yemererwa gukora kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi aherekezwe kugera aho agiye nta kiguzi.

Byemejwe kandi ko abashoferi bashobora kurara mu macumbi yateganyijwe akishyurwa n’abo bakorera.

Inama kandi yemeje ko mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, gupima abatwara amakamyo ‘ni itegeko kandi Guverinoma ya Tanzania izajya ibikora guhera aho batangirira urugendo’. Bitewe kandi n’uburebure bw’umuhanda Rusumo-Dar es Salaam, gupima bizajya bikorerwa buri hantu hateganyijwe muri urwo rugendo.

Leta y’u Rwanda izatanga uburyo bwo gupima buri mushoferi winjije ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli ndetse n’abanyura mu Rwanda bajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu.

Impande zombi kandi zanemeranyijwe kujya ziganira igihe cyose hafashwe ibyemezo bishya mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

U Rwanda kandi rwatangiye gutekereza n’ubundi buryo bushobora kuzifashishwa mu gihe kiri imbere ku buryo ibicuruzwa bitazongera kubura inzira. Mu mishinga ihari harimo uwo kuvana ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya bikagera Naivasha bitwawe na Gari ya Moshi aho u Rwanda rufite ubutaka bungana na hegitari 20 akaba ariho amakamyo ajya kubikura.

@igicumbinews.co.rw