Ibiciro by’ingendo za rusange byagabanyijwe

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwahagaritse ibiciro by’ingendo byari biherutse gushyirwaho bigateza ukwinuba gukomeye mu bantu, banenga ko byongerewe cyane mu gihe amikoro ya benshi yagabanutse kubera Coronavirus, ruvuga ko mu gihe hagikorwa isesengura ku bukungu, leta izatanga ubwunganizi.

Ku wa 14 Ukwakira 2020, RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.

Ibiciro byagabanutse ku rwego ruringaniye ugereranyije n’ibyari byashyiriweho ibihe bya COVID-19 kuko imodoka zatwaraga abagenzi 50%, ariko ntibyamanuka mu buryo bwari bwitezwe, nyuma y’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 100%. Hari hamwe ibiciro byiyongereye, bijya hejuru y’amafaranga yashyizweho kubera COVID-19.

Abaturage bagaragaje ukwinuba gukomeye bavuga ko ibi biciro biri mu nyungu za ba nyir’imodoka ntibirebe no ku ruhande rw’umuturage. Ikindi ni uko bitewe n’ibihe by’ubukungu bitifashe neza, benshi bagaragaje ko bidakwiye ko byiyongera na mba kuko ntaho abantu bari gukura amafaranga kuko benshi babaye abashomeri, abandi ayo binjizaga akagabanuka.

Kuri uyu wa Kabiri, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byari byatangaje ko bigiye kwiga kuri iki kibazo ku buryo mu gihe gito kibonerwa umuti.

Itangazo ry’uru rwego rigira riti “Hashingiwe ku byemezo by’Inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho ku itariki ya 14 Ukwakira 2020, byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.”

Rikomeza rivuga ko muri iki gihe, leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kuri ubu umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25.9 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28.9 Frw.