Ibikorwa bya Siporo mu Rwanda byafunguwe

Nyuma y’amezi asaga atandatu ibikorwa byose bya siporo birimo imikino itandukanye ihuza abantu benshi bihagaritswe mu kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko bigiye gusubukurwa.

Itangazo ryo ku wa 26 Nzeri 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingamba zatanzwe n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda yerekana uko yiteguye kwitwara mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo no mu marushanwa.

Rikomeza riti “Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.’’

Amashyirahamwe kandi yibukijwe ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kubahirizwa mu gihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bakorera hagashyirwaho ingamba zo kwirinda kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungwabungwe.

Kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi, imikino n’amarushanwa byahagaritswe mu Rwanda kuva muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Guhera muri Kamena, nibwo imwe mu mikino yatangiye gukomorerwa, hakorwa imyitozo kuri siporo zikorwa abantu bategeranye, ariko hubarizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coroanvirus. Amarushanwa yo akaba atemewe.

Ibikorwa by’imikino bifunguwe nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo iherutse kongera gufungura siporo rusange ya Kigali Car Free Day, yabaye ku wa 20 Nzeri, igakorwa abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo gusiga intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu umwe n’undi.

Basketball ishobora kuba umukino wa mbere usubukuye mbere y’iyindi mu Rwanda, ni nyuma y’uko mu kwezi gushize hemejwe ko Shampiyona mu bagabo n’abagore, izaba hagati ya tariki ya 18 na 24 Ukwakira, abakinnyi bose baba bamwe.

Imyitozo y’amakipe yagombaga gutangira ku wa 25 Nzeri kugeza ku wa 15 Ukwakira, umunsi ukurikiyeho abakinnyi bajye hamwe mu mwiherero, aho bazabanza gupimwa icyorezo cya Coronavirus.

Siporo zari zarabanje gukomorerwa ni izikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, na Gymnastics.

Mu ngamba zafashwe na menshi mu mashyirahamwe y’imikino harimo ko imikino izasubukurwa ibera mu muhezo mu gihe n’abakinnyi bazajya babanza gupimwa.

Minisiteri ya Siporo yateguye gahunda irambuye y’ingamba zizakurikizwa n’amashyirahamwe y’imikino muri iri subukurwa ry’imikino.

 

 

@igicumbinews.co.rw