Ibikorwa by’ingenzi bitanu Coronavirus yagizeho ingaruka muri Siporo

Icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus gikomeje kwibasira isi aho abantu barenga Miliyoni ebyiri bamaze kucyandura,ibi byatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa harimo n’ibijyanye n’imikino. 

Igicumbi News yabahitiyemo bimwe mu bikorwa 5 by’ingenzi byagombaga kuba mu mikino ariko bigasubikwa.

1.IMIKINO YA OLEMPIKE

Iki nicyo gikorwa gikomeye kiba muri siporo, kikaba buri myaka ine.  imikino ya Olempike yari kuzaba mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020, yarimuwe ishyirwa mu mpeshyi y’umwaka utaha tariki ya 23 Nyakanga 2021, ikazageza mu kwezi kwa Kanama 2021. Ni mugihe imikino y’isi mu gusiganwa ku maguru yose yakuweho kugeza mu kwezi kw’ukuboza 2020.

2.IMIKINO YA PARALEMPIKE

iyi ni imikino ikinwa kurwego rw’isi yabafite ubumuga, nayo barayisubitse kugeza ubwo izongera gusubukurwa kuva tariki ya 24 Kanama.

3.URUKIKO RW’IMISIFURIRE KU ISI MURI SIPORO

Uru rukiko rw’imisifuriire muri siporo, abayobozi barwo, bavuze ko ibirego byose bibaye bihagaze, kugeza mu kwezi kwa Gicurasi. bongeraho ko ntakirego cyemerewe gutangwa mbere y’itariki ya mbere Gicurasi 2020.

4.UMUPIRA W’AMAGURU

Aleksander Ceferin, ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, yavuze ko uyu mwaka w’imikino ushobora gukurwaho, mu gihe bageza mu kwezi kwa Kamena imikino itarasubukurwa.

Ni mugihe imikino y’ibihugu byo ku mugabane ‘w’Uburayi na Amerika y’epfo mu mupira w’amaguru, yose yarasubitswe, aya marushanwa uko ari abiri azongera gusubukurwa kuva tariki ya 11 Kamena kugeza tariki 11 Nyakanga 2021. ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa ryiyemeje gutinza igikombe cy’isi cy’amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yose y’isi.

Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane  y’isi yose, Afurika, Amerika y’epfo, Uburayi na Asiya, yahagaritse amarushanwa  yayo y’ibihugu ndetse n’ayamakipe akinira muri ibi bihugu. Afurika yari ifite imikino y’amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina mu bihugu byabo gusa CHAN ndetse na AFCON yose yari buzabere muri Cameroon yarasubitswe.

5.RUGUBI, TENISI, IMIKINO Y’AMAGARE NIY’ITERAMAKOFE

ni imikino ikinwa ku isi yose yarasubitswe itarasubitswe yakuweho kugeza ubwo bazongera kuyigarura umwaka utaha, irushanwa ryo gusiganwa mu magare nka tour de France yari buzabe kuva tariki 27 Kamena kugeza tariki ya 19 Nyakanga, yimuriwe mu kwezi kwa Kanama tariki ya 29 kugeza tariki ya 20 Nzeri 2020.

Naho Rugubi nk’umukino ukundwa cyane ku mugabane w’Uburayi na Ositaraliya, imikino y’ibihugu n’amashampiyona muri RUGUBI yose yahagaritswe.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News