Ibintu 10 bigaragaza ubuhangage bw’umubiri w’umuntu

Burya umubiri w’umuntu ni nk’uruganda rugari rufite inshingano zo gutunganya ibintu byinshi, bityo rero ntago aba ari igitangaza iyo wibwiraga ko hari byinshi uzi ku mubiri wawe ugatungurwa no kubona hari ibindi byinshi cyane utari uzi.

Bitewe n’ubushakashatsi bugenda bukorwa n’abahanga biga ku miterere y’umubiri w’umuntu, tugenda tubona ibindi bintu byinshi bishya bijyanye n’imikorere y’umubiri w’ikiremwamuntu.

 

Dore ibintu 10 utari uzi bigaraza ubuhangange mu mikorere y’umubiri w’ikiremwamuntu:

1.Ibihaha by’umuntu byinjiza Litro miliyoni ebyiri z’umwuka ku munsi.

2. Ubwonko bugizwe n’uturemangingo(Neurone)turenga miliyoni 100.

3. Aamakuru agera ku bwonko agenda k’umuvuduko wa kirometero 400 ku isaha.

4. Kimwe cya kane cy’amagufwa agize umuntu kibarizwa ku maguru.

5. Umuntu akora hagati ya litiro 1 na 1.6 y’amacandwe ku munsi.

6. Umuntu yashobora kumara ukwezi atarya ariko ntiyamara icyumweru atanywa.

7. Mu cyogajuru umuntu ntiyarira ngo amarira agwe kuko nta rukuruzi ibayo nkiyo ku isi.

8. Mu buzima bw’umuntu umutima wohereza amaraso ya kuzura utugunguru nibura Miliyoni

9. Uburemere bw’uruhu bw’umuntu mukuru buri ku impuzandengo ya kilogarama 2.7.

10. Ntibishoboka ko umuntu yakwitsamura akanuye.

Hariho n’ibindi byinshi bikwereka ubuhangange bw’imikorere y’umubiri w’umuntu reka ibindi tuzabirebere hamwe mu nkuru zacu z’ubutaha.

Aime Confiance/Igicumbi News

About The Author