Ibintu 5 utari uzi kuri Eden Hazard rutahizamu wa Real Madrid

Eden Hazard n’Icyamamare mu mipira w’amaguru ukinira ikipe ya Real Madrid, ni umwe mu bakinnyi beza kuri iyi si, haba ku mpano yo gutera umupira nfetse n’imyitwarire.

Igicumbi News yifuje kubagezaho bimwe mu bintu bitanu, abantu batari bazi kuri uyu rutahizamu w’umubiligi.

1.YATSINDAGA IBITEGO MBERE Y’UKO AVUKA

Eden Hazard akomoka mu muryango w’abakinaga umupira w’amaguru n’ubavandimwe be Thorgan Hazard, Kylian na Ethan kuri ubu bose ni abakinnyi. papa wabo Thiery utibagiwe mama wabo Carine, aba bose bakinnye umupira w’amaguru. Carine yakinnye mu kiciro cya mbere cy’abagore mu mupira w’amaguru, mu bubiligi nyuma aza kureka gukina umupira, afite inda y’amezi atatu yari atwite Eden Hazard bivuze ngo Hazard yari igice cy’umubiri wa mama we, Cyatsinze igitego cya nyuma, mbere y’uko avuka.

2.YAKUZE AFATA ZIDANE NK’UMUNTU WICYITEGEREREZO KURI WE

Kuri ubu Zinedine Zidane niwe utoza Hazard, izi zikaba zimwe mu nzozi Eden Hazard yahoraga arota kuzageraho. ibi byabaye nkibihurirana kuko Zidane nawe yakundaga imikinire ya Hazard, akiri mu ikipe ya Chelsea.

3.YABAYE UMUKINNYI MWIZA W’UMWAKA UKIRI MUTO MURI SHAMPIYONA Y’UBUFARANSA

Igihembo cy’umukinnyi ukiti muto muri shampiyona y’Ubufaransa, yagihawe mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2010-2011 ubwo yari mu ikipe ya Lille. Atwara iki gihembo yari afite imyaka 20.

4.NI UMUFANA WA NEW YORK KNICKS MURI NBA

Nk’uko akunda umupira w’amaguru, Hazard ni umufana ukomeye wa Basketball. Yishimira uyu mukino kuko ajya yitabira imikino imwe n’imwe ibera mu majyaruguru ya Amerika, aho atera inkunga ikipe ya New York Knicks.

5.NI UMWE MU BAYOBOZI B’IKIPE YITWA SAN DIEGO 1904 FC

Hazard aracyafite imyaka myinshi yo gukina umupira w’amaguru Kandi ku rwego rwo hejuru, gusa yamaze gutera Indi ntambwe mu isi y’umupira w’amaguru, aho afite ikipe abereye umuyobozi San Diego 1904 FC ikina mu cyiciro cya gatatu cy’umupira w’amaguru muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika. yongeye kuyubaka mu mwaka wa 2016 afatanyije na Demba Ba ndetse n’abandi bafatanya kuyobora iyi kipe.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News