Ibintu by’ingenzi byaranze tariki 14 Kanama mu mateka y’isi
1888: Indirimbo ya mbere y’amajwi ifashe mu byuma ya Arthur Sullivan yita The Lost Chord yacuranzwe bwa mbere mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa London mu bwongereza ikaba ari yo ndirimbo ya mbere yasohotse mu byuma (recording) mu mateka y’umuziki.
1947: Igihugu cya Pakistan cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihigu cy’ubwongereza, gihita kininjira mu muryango uhuza ibihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth).
1959: Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru wa Amerika (AFL) ryarashinzwe.
1971: Igihugu cya Bahrain cyabonye ubwigenge.
1973: Itegekonshinga rya Pakistan ryatangiye gukoreshwa muri iki gihugu, rikaba ari ryo tegekonshinga ya mbere ryari ribayeho kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu mwaka w’1947.
2010: Imikino ya mbere ya Olympic ihuza urubyiruko yaratangijwe mu gihugu cya Singapore.
2013: Igihugu cya Misiri cyinjiye mu bihe by’akaga, ubwo abigaragambyaga bashyigikiye uwari perezida wahiritswe ku butegetsi Mohamed Morsi babarirwa mu majana bicwaga n’abashinzwe umutekano.
2015: Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihugu cya Cuba yongeye gufungura imiryango nyuma y’imyaka 54 ibi bihugu bidacana uwaka.
Abantu bavutse uyu munsi
1956: John Lever, umukinnyi wa film w’umuhinde nibwo yavutse. Uyu mugabo John Lever ni umuhinde w’umwirabura uzwi cyane mu mafilm aho akina asetsa cyane, akaba azwi mu mafilime asobanuye mu Kinyarwanda nka Habimana.
1959: Magic Johnson, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika akaba n’umutoza w’uyu mukino yabonye izuba.
1966: Halle Berry, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.
1973: Jay-Jay Okocha, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yabonye izuba.
1974: Christopher Gorham, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.
1983: Mila Kunis, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Ukraine nibwo yavutse.
1999: Garret Ryan, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.
Abantu bapfuye kuri uyu munsi
1891: Sarah C. Polk, umugore wa perezida James K. Polk akaba yarabaye perezida wa 12 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana.
1988: Enzo Ferrari, umutwazi w’imodoka z’amasiganwa w’umutaliyani akaba ari we washinze uruganda rukora ubwoko bw’amamodoka akoreshwa mu masiganwa rwa Ferrari yaratabarutse.
1992: Tony Williams, umuririmbyi w’umunyamerika akaba yaramenyekanye mu itsinda rya The Platters yitabye Imana.
2011: Shammi Kapoor, umukinnyi wa film w’umuhinde akaba akomoka mu muryango wa ba Kapoor, umuryango ukomeye cyane muri sinema yo muri iki gihugu ndetse akaba yari afite akabyiniriro ka Elvis Presley w’ubuhinde yitabye Imana.
2012: Rosemary Rice, umukinnyikazi wa film akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika yitabye Imana.