Ibyaranze tariki 15 Kanama mu mateka

Tariki 15 Kanama ,ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’umunani mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’irindwi uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatorika yizihiza umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, Nyina wa Yezu uyu munsi uzwi nka Assomption.

Buri mwaka tariki ya 15 Kanama ku Isi hizihizwa umunsi mukuru ngarukamwaka w’Ijyanwa mu Ijuru rya Biriramariya, aho abakirisitu Gatolika bakunze guhira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bagafatanya gusenga.

Abakirisitu Gatolika baturuka imihanda yose bajya kuwizihiriza i Kibeho, ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.

Uyu munsi ukunze kwitabirwa n’Abakirisitu Gatolika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane w’uburayi ndetse na Aziya.

Kugira ngo badacikanwa kwizihiza uwo munsi ngarukamwaka, bamwe mu baturuka kure bahitamo gufata urugendo hakiri kare bakaza kurara i Kibeho kugira ngo imihango yose itangire bahari nta na kimwe kibacitse.

Hizihizwa kandi Mutagatifu Arnoul de Soissons uyu ni umutagatifu ukomeye ku banyamuziki (le patron des musiciens).

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1947: Igihugu cy’u Buhinde cyabonye ubwigenge bwacyo, cyibohora ingoyi ya gikoloni y’Ubwami bw’Abongereza, u Buhinde bwahise bujya no mu muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’Abongereza uzwi nka Commonwealth of Nations.

1947: Bwa mbere igihugu cya Pakistan cyabonye Umuyobozi Mukuru wari wahawe inyito ya Governor General, uyu ni uwitwa Muhammad Ali Jinnah warahiriye ahitwa Karachi ni nawe washinze iki gihugu.

1960: Igihugu cya Congo Brazaville cyatangiye kwigenga, kiva mu maboko y’Abakoloni b’Abafaransa.

1962: Uwitwa Henry John Burnett yishwe amanitswe, uyu niwe muntu wa nyuma wishwe amanitswe wo mu gihugu cya Scotland.

1963: Perezida Fubert Youlou yahiritswe ku butegetsi, nyuma y’iminsi itatu gusa ayoboye igihugu cya Congo.

1965: Itsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Rock rizwi cyane nka The Beatles bacurangiye kandi baririrmbira imbaga y’abafana igera ku bihumbi mirongo itandatu bari ku kibuga cya Shea Stadium muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa New York. Iki gikorwa cyabaye imvano yo kuririmbira ku bibuga by’abahanzi ba Rock ibi bizwi nka stadium rock.

1971: Bahrain yabonye ubwigenge yigobotora ingoma ya gikoloni y’Abongereza.

1975: Uwashinze Repubulika ya Bangladesh uwitwa Sheikh Mujibur Rahman yicanywe n’abandi bo mu muryango we, bose biciwe muri Coup d’etat yakozwe n’abasirikare.

1999: Mu gihugu cya Algeria hakozwe ubwicanyi buzwi nka Beni Ounif massacre hafi y’umupaka w’iki gihuigu na Maroc, ubu bwicanyi bwahitanye abantu makumyabiri n’icyenda.

2007: Igihugu cya Peru cyakozweho n’umutingito ukomeye wari ku gipimo cy’umunani hagendewew ku bipimo bya Richter, wahitanye abantu bagera kuri Magana atanu na cumi na bane ukomeretsa abandi basaga igihumbi.

About The Author