Ibyavuye mu nama yahuje abahagarariye amashampiyona i Burayi na UEFA

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi UEFA, yafunguriye imiryango amarushanwa n’ibikombe bikinirwa mu bihugu by’uyu mugabane, bagaharika gukina ari uko habaye ikibazo cyihariye gitewe n’icyorezo cya coronavirus.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu nama yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri tariki ya 21 Mata 2020,  yari yahuje amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, aho bakoresheje amashusho bemeranya ko umwaka w’imikino wa 2019-2020 ugomba kurangira, nubwo aya marushanwa afite ingengabihe zitandukanye.

UEFA yari yabanje kuburira amashyirahamwe kudahagarika amarushanwa yayo hakiri kare, kugirango birinde ko amakipe yabo yakurwa mu marushanwa yo ku mugabane w’Uburayi yo mu gihe kizaza, nk’uko byatangajwe n’iyi mpuzamashyirahamwe bagira bati,

“turasaba amarushanwa n’ibikombe bikinirwa mu bihugu ko birangira, abafite ibibazo byihariye byatuma badasubukura amarushanwa yabo, tuzabaha umurongo ngenderwaho uzatuma babona amakipe azitabira amarushanwa yo ku mugabane w’Uburayi”.

Umupira w’amaguru wahagaze bitewe n’icyorezo cya corornavirus, iyi mpuzamashyirahamwe yo ku mugabane w’Uburayi yatangaje ko bazafata umwanzuro n’umurongo ngenderwaho mu y’indi nama iteganijwe ku munsi w’ejo tariki ya 23 Mata 2020.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News