Ibyihebe byishe umwalimu bimuciye umutwe

Umwarimu wishwe aciwe umutwe mu muhanda w’i Paris yari yaratewe ubwoba nyuma yo kwereka abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y’Intumwa Muhammad, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.

Yatangajwe ko yitwa Samuel Paty wari ufite imyaka 47, wigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko gucibwa umutwe k’uwo mwarimu ari “igitero cy’iterabwoba cy’abiyitirira Isilamu”.

Amakuru atangwa n’abakora mu rwego rw’ubucamanza avuga ko abantu icyenda batawe muri yombi, barimo n’ababyeyi b’umwana wiga ku ishuri uwo mwarimu yigishagaho.

Bivugwa ko uwagabye icyo gitero yari umugabo w’imyaka 18 ufite inkomoko muri Chechenya. Yishwe arashwe na polisi.

Perezida Macron yavuze ko uwo mwarimu yishwe kuko “yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.

Perezida Macron yavugiye ijambo aho byabereye

 

Ari aho igitero cyabereye – hashize amasaha kibaye – Bwana Macron yashimangiye ubumwe bw’igihugu.

Yagize ati: “Ibyo bashaka ntibazabigeraho, ntabwo bazaducamo ibice”.

Icyo gitero cyabaye ejo ku wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba zaho, ari nayo saha yo mu Rwanda no mu Burundi, hafi y’iryo shuri.

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba barimo kubikoraho iperereza.

Uwagabye icyo gitero akoresheje icyuma, yishwe arashwe ubwo abapolisi bageragezaga kumuta muri yombi nyuma y’icyo gitero.

Muri iki gihe i Paris kandi hari kuburanishwa abacyekwaho kugaba igitero cyo mu mwaka wa 2015 cy’abiyitirira Isilamu, bagabye ku kinyamakuru cy’inkuru zo kunenga mu rwenya cya Charlie Hebdo.

Cyagabweho icyo gitero kubera gutangaza amashusho atavugwaho rumwe y’Intumwa Muhammad.

Mu byumweru bitatu bishize, umugabo yagabye igitero ku bantu babiri arabakomeretsa hanze y’ahahoze ari ibiro by’icyo kinyamakuru.

Icyo tuzi ku byabaye

Umugabo wari ufite icyuma kinini yagabye igitero ku mwarimu mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine, amuca umutwe.

Cyabereye hafi y’ishuri ryo mu cyiciro rusange rya Collège du Bois d’Aulne, yigishagaho, muri uwo mujyi uri ku ntera ya 30km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye rwagati mu murwa mukuru Paris.

Harimo gukorwa iperereza kuri ubwo bwicanyiHarimo gukorwa iperereza kuri ubwo bwicanyi

Umupolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ababibonye bumvise uwo wagabye igitero atera hejuru ngo “Allahu Akbar”, bivuze ngo “Imana ni yo Nkuru”.

Ifoto igaragaza uwo mwarimu waciwe umutwe nyuma yaho gato yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntibizwi niba uwagabye icyo gitero ari we wayihashyize cyangwa ari uwo bari bafatanyije uwo mugambi.

Uwo mugabo wagabye igitero ngo yahise yirukanka, ariko polisi ikorera muri uwo mujyi, yahise itabazwa n’abaturage, ihita ihagera vuba vuba.

Polisi igeze aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine

Abapolisi bamushyikiriye muri komine (akarere) ya Éragny iri hafi aho.

Ubwo bateraga hejuru bamusaba kubishyikiriza, bivugwa ko yashatse kubagirira nabi. Abapolisi baramurasa, aza gupfa nyuma yaho gato.

Aho byabereye ubu hashyizwe uruzitiro, mu gihe amaperereza akomeje.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, polisi y’Ubufaransa yasabye abaturage kwirinda kunyura muri ako gace kabereyemo igitero.

Icyo tuzi kuri uwo mwarimu

Mu ntangiriro y’uku kwezi yari yigishije isomo rijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo arihuza n’amashusho y’Intumwa Muhammad.

Ayo mashusho yamaganwe bikomeye n’abayisilamu bamwe na bamwe ubwo yatangazwaga n’ikinyamakuru Charlie Hebdo.

Polisi aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine

Amakuru avuga ko uwo mwarimu yari yasabye abanyeshuri b’abayisilamu gusohoka bakava mu cyumba cy’ishuri niba batekerezaga ko kuvuga kuri ayo mashusho byajyaga kubakomeretsa.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko ababyeyi bamwe b’abayisilamu bafite abana kuri iryo shuri, bari binubiye icyemezo cy’uwo mwarimu cyo gukoresha amwe muri ayo mashusho mu kiganiro cyo mu ishuri kivuga ku rubanza ruregwamo abateye kuri Charlie Hebdo.

Amakuru avuga ko nibura umwe muri abo babyeyi yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba ko uwo mwarimu yirukanwa.

Igitero cyo mu mwaka wa 2015 ku kinyamakuru Charlie Hebdo, cyaguyemo abantu 12. Kuva icyo gihe Ubufaransa bwagiye bubamo ibikorwa by’urugomo by’abiyitirira Isilamu.

@igicumbinews.co.rw