Ibyingenzi wamenya k’umuhanzi Jason Derulo

Izina rye ryo ku rubyiniro ni Jason Derulo, amazina yiswe n’ababyeyi be ni Jason Joel Desrouleaux, akaba umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo umukinnyi wamafilimi ndetse n’umubyinnyi.

Uyu yavukiye I Miami muri Florida ku itariki ya 21 Nzeri  mu mwaka w’1989 ku babyeyi babanya Haiti.

Nyuma yo kuvuka yahawe izina rya Derouleaux gusa nyuma aza kurihindura kugirango ajye arikoresha mu buhanzi bwe kandi ryorohere abantu kurivuga.

Jason Derulo yatangiye kuririmba kuva afite imyaka itanu nibwo Yanditse indirimbo ya mbere “Crush on You” afite imyaka umunani yumvikana aririmba igice cyayo kuri Galaxy FM.

Igihe kinini cy’ubwana bwe yakimaze yiga kuririmba, gukina amakinamico no kubyina.

Yize mu ishuri rya Dillard Center for the Arts muri Fort Lauderale muri Florida anahabwa impamyabumenyi mu ishuri rya American Musical and Dramatic Academy I New York.

Ku myaka 12, Derulo yabonye Manager witwa Frank Harris umunyeshuri mu mategeko wanamufashaga kongera ubumenyi bwe mu mukino wa Basketball.

Jason yandikiye abaririmbyi benshi indirimbo barimo Diddy Danity Kane, Donnie Klang, Sean Kingston, Cassie na Lil Wayne kuva afite imyaka 16 ariko na we yari afite igitekerezo cyo kuzaba umuririmbyi ku giti cye.

Nyuma yo kuririmba mu mashuri menshi no kwigaragaza ko ari umuririmbyi n’umubyinnyi ndetse no kugaragaza impano yo gukina amakinamico, Derulo yahawe igihembo cya Showtime at the Apollo ikiganiro gica kuri Televiziyo mu mwaka w’2006.

Yaje gukundwa n’utunganya indirimbo (Producer), witwa J.R. Rotem wamujyanye muri Beluga Heights Records ari naho Tom Close yari gukorera ya ndirimbo ye na Sean Kingston dore ko uyu musore ariho asanzwe akorera  na Warner Bros. Records.

Mu kiganiro na HitQuaters, Rotem yatangaje ko Derulo afite impano n’imikorere atigeze abonana undi muntu. Avuga ko atangaje.

Umuziki wa Jason Derulo rero bisa naho yawutangiye neza mu mwaka wa 2006 ubwo yakoranaga indirimbo na Bossy na Birdman yari iri kuri album ye.

Mu kwezi kwa munani mu mwaka w’2009, Jason yakoze indirimbo  “Whatcha Say” Ikozwe na  J. R. Rotem hamwe na  Fuego. Iyi ndirimbo yaje ku mwanya wa 54 kuri  Billboard Hot 100 nyuma iza ku mwanya wa mbere mu kwezi kwa 11, 2009.

Album ya mbere Jason Derulo yakoze yitwaga Jason Derulo, yayishyize ahagaragara ku itariki ya 2 Werurwe mu mwaka w’2010.

Yamaze ibyumweru bigera kuri bitandatu  yamamaza ubwe album ye yagurishijwe amakopi miliyoni eshanu byanatumye ahabwa igihembo cya album yaguzwe cyane.

Indirimbo Riding Solo ya gatatu kuri iyo album yamenyekanye ku isi hose iza no ku mwanya wa cyenda kuri Billboard.

Derulo kandi yakoranye indirimbo na Will Roush yitwa “Turn it Up”, yanakoranye kandi n’umwongereza Pixie Lott indirimbo yitwa “Coming Home” yamenyekanye cyane muri Reta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w2011.

Album ya kabiri ya Jason Derulo yitwa Future History yayishyize ahagaragara ku itariki 27 Nzeri mu mwaka w2011, nyuma agenda akora n’izindi ndirimbo nyinshi zirimo “Don’t Wanna Go Home” yabaye iya mbere mu bwongereza mu mwaka ushize; Zishyirwa ku rubuga rwe rwa internet buri wa gatanu.

Nyamara ariko ku itariki ya 6 Gashyantare mu mwaka wa 2011 ubwo yamamazaga album ye Future story yaje kugira ikibazo cy’imvune bimuviramo kureka ibitaramo byose yagombaga gukora.

Nyuma y’iyi mvune, Umuhanzi Jason Derulo yatangaje ko kuba yaravunitse ijosi mu ntangiriro z’uyu mwaka byamubereye amahirwe yo gukundana n’umuhanzi w’icyamamare Jordan Sparks wigeze no kuza mu Rwanda muri 2011.

Uretse uru rukundo, uwo musore anavuga ko yanagize amahirwe yo guhimba indirimbo nyinshi zaje kuri album ye ya gatatu.

Nubwo muri Nzeli 2011, umuhanzi Jason Derulo yari yarahakanye ko nta rukundo rwihariye yari afitanye na Jordan Sparks, imvune yari yaragize Tariki ya 4 Mutarama 2012, yatumye yerura atangaza ko noneho bakundanaga.

Mu kiganiro cya mbere yagize na Ikinyamakuru cyitwa People, Jason Derulo yavuze ko iyi mvune y’ijosi yagize yatumye agaragarizwa ko ari umunyamugisha, anerura ko noneho yakundanaga na Jordan Sparks.
Yagize ati: “Ubu turi kumwe. Atuye i Phoenix (ho muri Leta ya Arizona) ariko akaza [i Miami] akanyitaho, akanzanira icyayi mu buriri kandi azakomeza kumba hafi. Twarushijeho kuba inshuti ku bwimpanuka yanjye. Biranezeza kugira umuntu wakwisanzuraho kandi ni umunyamutima mwiza”.

Muri uku kwerura iby’urukundo rwabo, aba bahanzi bombi bahise basubiranamo indirimbo It Girl yaririmbwe mbere na Jason Derulo nuko bayita It Girl Remix.

Kimwe mu bimenyetso bifuje kugaragariza abantu ko bakundana koko ni uko muri iyi ndirimbo bigaragazamo bakina imikino myinshi bakageza naho bayisomaniramo.

Jason Derulo yahise anahimba indirimbo zigize album nshya ya 3, yavuze ko yanagize ubumenyi bwinshi mu kwandika indirimbo agendeye ku byo abayemo.

Aganira n’ikinyamakuru The Daily Telegraph, uyu musore yavuze ko uretse urukundo afitanye na Jordan Sparks, iyi mvune y’ijosi yagize yanamuhinduye umwanditsi windirimbo mwiza.
Yagize ati: “Bavuga ko kwandika indirimbo nziza bisaba kugira ubumenyi n’ubunararibonye mu bintu. Muri iyi mvune yari ingejeje hafi ku rupfu narafungutse cyane mu bitekerezo bituma menya by’ukuri icyo ubuzima ari cyo. Gutura ibibazo byanjye umuziki biruhura ubuzima bwanjye”.

Yongeraho ati: “Nakunze kwandikira indirimbo muri Studio, ntari wa muntu wandikira ahandi hantu, none ubu nsigaye mbyuka igicuku nkumva mfite byinshi byo kuvuga”.

Jason Derulo wamenyekaniye cyane mu ndirimbo Whatcha Say yavunitse ijosi kuwa 4 Mutarama 2012, ubwo yakoraga imyitozo yitegura gutangira ibitaramo bye byo kuzenguruka isi (World Tour) yagombaga guhera muri Australia mu kwezi kwa Mata 2012.

Yaguye ataragera hasi akora siporo akunda gukoresha mu mibyinire ye maze abanza ijosi hasi.

Mu Rukundo rwa joson Deluro, ntiyakundanye na Jordan sparks wenyine ahubwo yakunze n’abandi barimo Daphne joy nabandi.

Jason Derulo yakundanye na Daphne Joy nyuma baratandukana asanga uwitwa Ragon Miller ngo niwe umushimisha haba ku rubyiniro ndetse no muburiri.

Ibi byamenyekanye ubwo TMZ yamusangaga ku kibuga mpuzamahanga cya Los Angeles yishimisha ku mubyinnyi we Ragon Miller,
Muri iyo minsi yashize nibwo Janson Derulo yagiranye amakimbirane n’umuraperi 50 Cent wahoze ari umukunzi wa Daphne Joy bamaranye igihe kingana n’imyaka itatu(3) kandi banafitanye umwana w umuhungu.

Gusa 50 Cent wababajwe cyane nitandukana ryabo yakomeje atangaza ibihe byiza bagiye bagirana ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.

Mu mwaka wa 2017, nibwo umuhanzi Jason Derulo yibwe n’amabandi yinjiye mu nzu iwe maze bamusahura ibintu bitandukanye birimo n’akayabo k’amadorali 300,000$.

Nk’uko TMZ yabyanditse, ngo abajura batamenyekanye binjiye mu nzu y’uyu muhanzi, iherereye mu mujyi wa Los Angeles muri wikendi nuko batwara ibikoresho bitandukanye ndetse n’amadorali y’Amanyamerika angana n’ibihumbi 300, Ibi bikaba byaratangajwe numwe mu bakozi bo mu rugo kwa Jason Derulo nyuma yo gusanga inzugi n’amadirishya birangaye, dore ko uyu muhanzi atari muri uriya mujyi igihe ibyo byabaga.

Mu mwaka wa 2010 yabaye umugabo watwaye igihembo kizwi nka Teen Choice Award, cyangwa se umuhanzi wakunzwe n’urubyiruko rwinshi mu baririmba injyana ya Rnb.

Muri uyu mwaka kandi ni nabwo yatwaye ibihembo birimo nka MTV Video Music Awards ku nshuro ya 65, MTV Europe Music Awards ku nshuro ya [66], ARIA Music Awards nk’umuhanzi ukunzwe n’abantu b’ingeri zose.

Mu mwaka wa 2011 yatwaye ibihembo bitandukanye birimo nk’igihabwa abahanzi bahize abandi mu gukora indirimbo zifite amashusho meza kizwi nka NAACP Image Award, Muri uyu mwaka kandi wa 2011 yatwaye ibihembo nka BMI Pop Music Awards,Teen Choice Awards, n’ikindi gihembo kizwi nka MOBO Awards.

Ni mu gihe kandi mu mwaka wa 2012 yegukanye ibihembo birimo MTV Video Music Awards, MTV Europe Music Awards nuko akomeza guca agahigo no mu mwaka 2013 ubwo humvikanaga Inkuru ko ari we wegukanye igihembo cya MOBO Awards yirengeje umwaka 1 wa 2012.

Tukivuga kandi ku bihembo yatwaye, mu mwaka wa 2015, yatwaye igihembo gihabwa abahanzi bagize ababakurikira ku rukuta ruzwi nka You Tube.

Iki gihembo kitwa YouTube Music Awards.

Ni byinshi yatwaye kandi aracyakomeza kubitwara gusa nagarukira kukubwira ko mu mwaka wa 2017 na 2018 yegukanye MTV music Awards.

Ni ukuvuga ko muri 2017 yatwaye MTV Europe awards nuko arongera aca aka gahigo no muri 2018.

Lionel ITANGISHATSE/Igicumbi News