Ibyingenzi wamenya kuri BOB Marley iyaba akiriho yari kuba yujuje imyaka 75

Bob Marley, iyo aba akiriho none yari kuba yujuje imyaka 75!

Yavutse ari kuwa kabiri ku itariki nk’iyi mu 1945 mu majyaruguru y’ikirwa cya Jamaica kuri nyina Cedella Malcolm umwirabura w’imyaka 18 na se wari umuzungu ukomoka mu Bwongereza.
Bob Marley yabonanye na se gacye, se yapfuye afite imyaka 70 azize umutima mu gihe Robert Nesta Marley yari afite imyaka 10.

Yinjiye muri muzika akiri muto agera aho aba icyamamare ku buryo amenyekana ku isi hose.

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bufatwa na benshi nk’ubw’umuhanuzi aho kuba ubw’umuhanzi usanzwe.
Kubera muzika ye, inkubiri y’ukwemera gushya kwa Rastafari igendeye ku bitekerezo byo gukunda Afurika no kwigenga kwayo byaramamaye mu gihe yari akiriho na nyuma y’urupfu rwe.

Mu gihe yari icyamamare cyane muri Jamaica, abanyapolitiki bari bahanganye mu matora bashatse kumukoresha mu nyungu zabo arabananira, bigera aho bashaka kumwica arahunga ajya kuba mu Bwongereza.

Mu 1977, aba i Londres nibwo yasohoye Album yise Exodus, imwe muri Album nziza za muzika zakozwe ku isi.
Indirimbo ziri kuri iyi Album nka “One Love “, “Exodus”, “Jamming” na “Three Little Birds” ziracyari indirimbo zumvikana henshi kandi zikunzwe ku isi.

Izindi ndirimbo ze nka “Zimbabwe”, “War” na “Africa Unite” zagize uruhare runini mu mpinduramatwara n’inkubiri yo guharanira ubwigenge muri Afurika mu myaka ya 1980 no kurwanya irondaruhu.

Bob Marley, mu 1977 bamusanzemo cancer yitwa melanoma yahereye ku rwara igafata n’ino, mu 1981 yari imaze kugera mu bihaha no mu bwonko imwica afite imyaka 36 gusa.

Bivugwa ko ijambo rya nyuma yavuze ari iryo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati “amafaranga ntagura ubuzima”.

Muri Jamaica yasezeweho nk’intwari y’igihugu, ashyinguranwa guitar ye mu rusengero ruri aho yavukiye.

Bivugwa ko yasize abana benshi yabyaye ku bagore batandukanye, ku rubuga rwe bemeza ko yasize abana 11, abakobwa bane n’abahungu barindwi.

Ni iyihe ndirimbo ya Bob Marley wakunze kurusha izindi?

@igicumbinews.co.rw