Ibyo wamenya ku bubi bwa coronavirusi ya Delta iyo igeze mu mubiri




Isesengura ry’inzego z’ubuzima mu Rwanda ryemeza ko itumbagira ry’abandura n’abahitanwa na COVID-19, kugeza kuri 90 ku ijana ari ukubera ubukana bwa Coronavirus yihinduranyije ya Delta.

Delta imaze kugaragaza ibimenyetso bitandukanye n’ibyo abantu bari bamenyereye kuri virusi yabonetse mu Bushinwa, kuko ifite imbaraga nyinshi haba mu buryo yandura cyangwa izahaza umubiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima (RBC), Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko ubusanzwe niba Coronavirus yinjiye mu muntu, kugira ngo igere mu karemangingo yabanzaga gukozaho uduhembe twayo, bikisanisha, ikabona kwinjira.

Hagati aho umubiri ubanza guhangana na virusi ukoresheje ubwirinzi bwawo.

Yakomeje ati “Ariko Delta iraza, ku kintu kiyipfutse ikihindura inshuro ebyiri, ku buryo iyo ihageze nta nubwo bibanza no kuganira n’akaremangingo, ahubwo isanga akaremangingo kafunguye. Uko kwihinduranya ni amayeri iba ifite kugira ngo yinjire byihuse.” Yabitangarije mu kiganiro kuri TV 10.



Iyo igeze mu mibiri kandi yororoka cyane, kuko niba Coronavirus isanzwe yororoka rimwe mu gihe runaka, Delta iba yororotse inshuro 1000 kuko nta kiyihagarika.

Ubundi wasangaga niba Coronavirus yinjiriye mu mazuru, umubiri ubanza kuyirwanya bigatuma umuntu agaragaza ibimenyetso by’ibicururane, urwo rugamba rugakomeza no mu mihogo ari naho havaga inkorora.

Nyamara Delta yo ihita imanukira mu bihaha yihuta, biriya bimenyetso bitabayeho.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Uko yororoka niko ikora igikoma, virusi ziba zatangiye kuhakora nk’icyondo. Icyo cyondo rero nicyo gifunga imyanya y’ubuhumekero, ibihaha, wazamura umwuka ntutambuke kuko ziba zahafashe.”

Yabigereranyije n’uburyo inzuki zitari mu muzinga zijya ku kintu zikacyuzuraho, zigapfuka ahantu hose.



Ibimenyetso nabyo birihariye

Dr. Nsanzimana yavuze ko bimwe mu bimenyetso byihariye bya Delta harimo ko abantu baribwa umutwe mu buryo budasanzwe, bakababara mu ngingo nk’aho umuntu arwaye malaria ikomeye.

Ibyo bikiyongeraho umuriro mwinshi.

Ati “Ikindi ni ukubura impumuro n’uburyohe nabyo byariyongereye cyane ku barwayi bafite ikibazo cya Delta. Ikindi cya nyuma wavuga ko cyihariye ni ugucibwamo, bitakundaga kubaho ku barwayi ba COVID-19. Ugasanga bantu baragira za diyare (diarrhea), bikazanamo urwungano ngongozi rwose kuva hejuru kugera hasi.”

Dr. Nsanzimana yavuze ko mu guhangana n’iki cyorezo, abantu bakwiriye gukaza ubwirinzi, bakongeraho ko bagomba gukorera ahantu hafunguye.



Yatanze urugero ko nk’umuntu yitsamuriye mu nzu virusi zikajya mu mwuka, n’iyo hashira umwanya ziba zigitembera ku buryo abantu bazihumeka bakandura.

Ati “Inama twe dutanga, aho uri, aho wicaye hose, koresha ibishoboka habe hafunguye, ari hanze. Niba hari ikintu izi virusi zihuriraho zose, zitinya umuyaga, kuko iyo iri mu kirere iba izenguruka.

N’iyo umuntu avuga, ayisohora, umuyaga ugahuha, irabangamirwa ikagwa hasi. Iyo iguye hasi ntuba ukiyihumetse.”

Ibyo ngo bigomba kugendana n’uburyo abantu bambara neza udupfukamunwa, kandi bakambara udukomeye kuko nk’udukoza mu myenda Delta itunyuramo, ndetse n’utuzwi nk’utw’abaganga turinda umuntu nka 70%.

Ibyo ngo bituma hari abagerekeranya tubiri cyangwa bakambara utwizewe kurusha utundi tuzwi nka N 95.



Ati “Iyo nama nayo ndumva umuntu yanayitanga, ko niba ushaka kwirinda koko wirinde ubyuzuze neza.”

Ihurizo ku nkingo kubera Delta

Ubushakashatsi buheruka gutangazwa muri New England Journal of Medicine bwerekanye ko umuntu wahawe inkingo ebyiri za Pfizer zimuha ubwirinzi bwa 88% ku kugaragaza ibimenyetso bya Delta, mu gihe kuri coronavirus isanzwe buri hejuru ya 95%. Ku bahawe urukingo rwa AstraZeneca ho ubu bwirinzi buramanuka bukagera kuri 67%.

Dr Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rurimo kugerageza kubonera inkingo abaturage benshi bashoboka, byaba ngombwa umubare w’izihabwa abantu ukazongerwa.

Ati “Mu bigaragara ni uko urukingo rwa gatatu rushobora kuzakenerwa, bishobora kutaba uyu munsi bitewe n’iriya mibare twabonye ko inkingo zikigerageza no kuri Delta, bishobora no kuzaba doze ebyiri z’inkingo zihagije ku bwoko bumwe bw’inkingo, ndetse byanashoboka ko amoko atandukanye y’inkingo ashobora kuzajya atangwa ku muntu umwe.”

Ni ibintu bizakomeza gukurikiranwa bijyanye n’ibigaragazwa n’ubushakashatsi.

Kugeza ubu abantu bamaze gukingirwa byuzuye mu Rwanda basaga ibihumbi 425.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News TV:

About The Author