Ibyo wamenya ku ndirimbo irimo guca ibintu yitwa Rwagitima by Igisupusupu

Ibyo wamenya ku ndirimbo irimo guca ibintu yitwa Rwagitima by Igisupusupu.

-Rwagitima: ni agace Nsengiyumva avukamo gaherereye mu karere ka Gatsibo.

-Mwambiri akaba na Mwatatu ni umukecuru wareze Nsengiyumba akiri muto;Uyu mukecuru we ubwe yivugira ko yamureze arwaye bwaki yewe ngo yagaragaragarwaho n’izindi ndwara z’umwanda. Avuga kandi ko yamenye Nsengiyumva akiri muto ariko ko nta Papa we cyangwa undi mubyeyi yigeze abona.

– Rundamo; Ni restaurent ya Mwatatu(umwe wareze Nsengiyumva). Kwita Rundamo iyi Restaurent ni uko ngo yarirwagamo n’abantu bakomeye bambaye neza. Iyo wabaga utambaye neza Mwatatu yashoboraga kukubwira ukajya ahandi(nubwo atabyemeje). Ubwo rero kwambara neza byitwaga kurundamo.

Kuvuga ngo Kiramuruzi ni Kenya Nairobi: Ukurikije ibyo Mwatatu yatangaje kuri channel ya youtube ya Alain Mukuralinda byaba bisobanuye ko muri restaurent ya Mwatatu hariraga aba Somali, aba Kenya n’abandi bantu bakoreshaga ururimi rw’igiswahili ku buryo uhageze wakibwira ko ugeze Nairobi.

-Muri rusange iyi ndirimbo ivuga ku rukundo ariko ikanamamaza Mwatatu wareze Nsengiyumva aka Igisupusupu.

Ibi wabisanga kuri link ivuga kuri Mwatatu iri kuri channel ya Alain Muku   https://www.youtube.com/watch?v=x_N3BGC75UQ&t=487s  no mu ndirimbo Rwagitima ya nsengiyumva https://www.youtube.com/watch?v=cw28HLwLmxQ.

Bizimana Desire@igicumbinews.co.rw